RFL
Kigali

Mico The Best yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Indahiro’ afata nk’iturufu nziza mu irushanwa rya PGGSS7–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/04/2017 21:04
4


Mico The Best ni umwe mu bahanzi 10 bari guhatanira igikombe cya Primus Guma Guma Super Star, uyu muhanzi mu rwego rwo kwitegura neza iri rushanwa nkuko yabitangarije Inyarwanda.com yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Indahiro’ afata nk’iturufu ikomeye yinjiranye mu irushanwa.



Uyu muhanzi mu kiganiro yahaye Inyarwanda yavuze ko iyi ndirimbo ahisemo kuyishyira hanze mbere y’irushanwa arimo rya Primus Guma Guma Super Star 7 mu rwego rwo guha impano abafana be ndetse no kubabikamo ideni bazamwishyura bamwitura muri iri rushanwa dore ko we yemeza ko nk'umuhanzi asabwa guha abafana be ibihangano byinshi kandi byiza bityo abafana be nabo bakamugomba kumwereka ko babyishimiye.

Mico The Best sanga kuba yaha abakunzi be iyi ndirimbo ari uburyo bwiza bwo gukangura abafana be abibutsa ko bakimurimo ideni ryo kuzamwereka ko bishimira akazi akora. Mico The Best kandi yemeza ko kuba ari kwiyegereza abakunzi be yifashishije ibihangano ari iturufu ikomeye izamuherekeza muri iri rushanwa arimo rya PGGSS7. Iyi ndirimbo ‘Indahiro’ ya Mico The Best amashusho yayo yafashwe anatunganwa Ma Riva.   

 REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'INDAHIRO' YA MICO THE BEST






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    cool kbs
  • NISHIMWE ELIZA6 years ago
    MICO ntucike intege tukuri inyuma umwete intego bibe ibyawe
  • Nice 6 years ago
    Nice
  • aba6 years ago
    iyi ndirimbo iranyigishije , big up mico





Inyarwanda BACKGROUND