Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2016 umuhanzi Mico The Best ubarizwa mu nzu itunganya imiziki ya Superlevel yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise ‘Amarangamutima’. Iyi ni indirimbo uyu muhanzi ashyize hanze nyuma y’iminsi asa n'ucecetse bikomeye muri muzika nyarwanda.
Indirimbo 'Amarangamutima' ya Mico The Best amajwi yayo yakorewe anatunganyirizwa mu nzu ya Super Level uyu muhanzi anabarizwamo ubusanzwe, naho amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarafashwe akanatunganywa neza na Producer Rachid nawe wari ugiye kumara igihe asa n'uwavuye mu byo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.
TANGA IGITECYEREZO