RFL
Kigali

Mico the Best yagabiwe inka nyuma yo gufasha umuhanzi ukizamuka

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/12/2017 15:23
0


Muri iyi minsi umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Muchoma ari kubarizwa mu Rwanda. Muchoma uherutse gukorana indirimbo n’abahanzi nka Danny Nanone ndetse na Aime Bluestone, kuri ubu yamaze guha Mico The Best inka nyuma yuko amufashije mu ndirimbo nshya bakoranye.



Amakuru yo kugabirwa inka kwa Mico The Best ni we nka nyiri ubwite wayahamirije Inyarwanda.com mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru, aha akaba yabajijwe niba koko yaba yagabiwe inka n’uyu muhanzi ukizamuka, Mico The Best ati” Urumva njye yaranyitabaje ndamufasha tuzenguruka impande nyinshi, yaba ama studio yaba mu ba Dj n'ahandi, wenda sinzi niba ari njye wa mbere umukoreye nk'ibyo nakoze ariko njye nabonye bimushimishije anyemerera inka kandi niteguye gukura ubwatsi.”

Muchoma

Muchoma umuhanzi wahaye inka Mico The Best

Mico The Best yabajijwe niba inka yahawe yigeze amenyeshwa igihe azajya kuyifatira akanakura ubwatsi, abwira Inyarwanda.com ko icyabaye ari uko yemerewe inka ariko atarayihabwa gusa yizera ko uwayimwemereye azanayimuha cyane ko yayemeye ku bushake bwe bityo ngo we yiteguye kujya gukura ubwatsi igihe cyose azaba yayihawe. Ikindi Mico The Best yemereye Inyarwanda.com ko najya guhabwa iyo nka byanze bikunze azabimenyesha abanyamakuru kugira ngo batazakeka ko yahawe nka zazindi zidataha.

Mico The Best na Muchoma bakoranye indirimbo yabo nshya  bise ’Ubuhamya’ iyi ikaba isanzwe ari indirimbo ya Muchoma basubiyemo. Ikindi Muchoma nawe yabwiye Inyarwanda.com ni uko batangiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo ku buryo mu minsi ya vuba baba bamze gushyira hanze Video yayo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO ‘UBUHAMYA’ YARANGIYE MICO THE BEST AHAWE INKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND