RFL
Kigali

Mico The Best winnjiye muri PGGSS8 yaratandukanye na Super Level asanga hari ibyo yahombye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/03/2018 11:12
0


Mico The Best umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda, uyu mwaka ari mu icumi bahatanira igihembo cya PGGSS8. Kuri ubu bitandukanye n’ikindi gihe yajya muri iri rushanwa kuko mbere yabaga afite ubujyanama ariko ub u akaba agiye kujyamo ari iyiragira ikicyura cyane ko yamaze gutandukana na Super Level abajyaga bamufasha mu muziki.



Aganira na Inyarwanda Mico The Best umaze kwitabira iri rushanwa inshuro ebyiri ndetse n’iyi ya gatatu agiye kuryitabira, yatangaje ko byanze bikunze hari byinshi Super Level yajyaga imufasha ariko nanone asanga bitazamutera ubwoba igihe azaba ari mu irushanwa cyane ko yize byinshi igihe bamufashaga bityo nawe kuri iyi nshuro akaba agiye kubyikorera. Muri iki kiganirio yahaye Inyarwanda.com Mico The Best yagize ati:

Super Level yaramfashaga mu irushanwa ni byo kandi yaranduhuraga sinkore ngenyine ariko ubwenge burarahurwa. Bivuze ko akazi twakoraga turi kumwe nanjye nagakora ndetse nkanarenzaho kuko hari byinshi nabigiyeho. Icyo bamfashaga mu irushanwa kirahari pe, kuko babaga bafite inshingano zo kundeberera aho byabaga bitagenze neza cyangwa bakangira inama y'uburyo ndi bwitware ku rubyiniro, gukurikirana abafana banjye bahuriye muri Fan Club yanjye yitwa Original no kumenya ibihangano turi bukoreshe ugereranyije n'aho turi buririmbire n'ibindi n'ibindi.

Uyu muhanzi avuga ku ntego afite muri iri rushanwa yagize ati”Intego yanjye muri iri rushanwa ni ukwegukana intsinzi ariko icya mbere ni ukugaragariza abakunzi banjye indi sura ku rubyiniro. ndashaka guha abantu umuziki w’umwimerere.” Naho ku kijyanye n’impaka z’umuhanzi uyoboye injyana ya Afrobeat ikunze guteza impagarara mu bahanzi bayikora, Mico The Best yirinze kugira byinshi atangaza, maze agerageza guca ku ruhande iki kibazo.

Mico The BestMico The Best

Mico The Best yagize ati” Ibyerekeye impaka zuhagarariye injyana rero mbwira abantu ko mu by’ukuri injyana ya Afrobeat hari igihe mbonamo ubunebwe ku buryo utatinda kubona ukora neza kandi njye sinkihangana n'abakora iyo njyana ahubwo nshishikajwe kuba umunyamuziki utagira injyana ntinya gusa Afrobeat iracyari injyana nkunda kandi ngomba guhora mpagazemo bwuma.“

Abajijwe ubutumwa yumva yaha Senderi Hit bakunze kumvikana baterana amagambo bapfa kumenya uyoboye iyi njyana, Mico The Best yagize ati”Senderi mwifurije ishya n'ihirwe mu kazi ke ka buri munsi.”  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND