Mico The Best ni umwe mu bahanzi bagiye kwitabira irushanwa rya PGGSS7, uyu muhanzi ni umwe mu bari bahangayikishijwe n’umubyibuho ukabije yari afite, mu gihe iri rushanwa arimo rya PGGSS7 ribura iminsi mike ngo ritangire,uyu muhanzi yatangiye imyitozo ikomeye igamije kugabanya ibiro ndetse no kumwongerera icyizere cyo cyo kuzitwara neza.
Ubwo Inyarwanda.com yamenyaga amakuru yuko Mico The Best yiyemeje gukora imyitozo ikomeye yo kugabanya umubyibuho mu buryo bw'ibanga dore ko aho akorera iyi myitozo atari ahantu hasanzwe hazwi, yaje kumugwaho ari mu myitozo ikarishye ndetse bituma yoroherwa no gufata amafoto ndetse anemera kumuganiriza gato.
Mico The Best mu kiganiro kigufi cyane yagiranye n’umunyamakuru yabajijwe ibiro yatangiye gukora iyi myitozo afite ndetse nibyo asigaranye, aha Mico The Best yavuze ko yatangiye imyitozo afite ibiro 92 kuri ubu akaba asigaranye ibiro 86-87 bivuze ko byibura amaze guta bitanu. Mico yongeyeho ko gukora imyitozo byongerera umuntu igihaha bityo akabasha kuririmba Live ku buryo bumworoheye.
REBA AMAFOTO YA MICO MU MYITOZO:
Kwiruka umwe mu myitozo ifata umwanya wa Mico The BestUndi mwitozo Mico The Best akoraMico The Best nyuma yo kumva amabwiriza y'umutoza agerageza kuyakurikizaMico The Best mu myitozoPompage imyitozo imenyerewe mu rubyiruko niyo na Mico akora
TANGA IGITECYEREZO