RFL
Kigali

Mico The Best wari uhangayikishijwe n’umubyibuho ari mu myitozo ikomeye mbere yo kwinjira muri PGGSS7

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/04/2017 16:20
4


Mico The Best ni umwe mu bahanzi bagiye kwitabira irushanwa rya PGGSS7, uyu muhanzi ni umwe mu bari bahangayikishijwe n’umubyibuho ukabije yari afite, mu gihe iri rushanwa arimo rya PGGSS7 ribura iminsi mike ngo ritangire,uyu muhanzi yatangiye imyitozo ikomeye igamije kugabanya ibiro ndetse no kumwongerera icyizere cyo cyo kuzitwara neza.



Ubwo Inyarwanda.com yamenyaga amakuru yuko Mico The Best yiyemeje gukora imyitozo ikomeye yo kugabanya umubyibuho mu buryo bw'ibanga dore ko aho akorera iyi myitozo atari ahantu hasanzwe hazwi, yaje kumugwaho ari mu myitozo ikarishye ndetse bituma yoroherwa no gufata amafoto ndetse anemera kumuganiriza gato.

Mico The Best mu kiganiro kigufi cyane yagiranye n’umunyamakuru yabajijwe ibiro yatangiye gukora iyi myitozo afite ndetse nibyo asigaranye, aha Mico The Best yavuze ko yatangiye imyitozo afite ibiro 92 kuri ubu akaba asigaranye ibiro 86-87 bivuze ko byibura amaze guta bitanu. Mico yongeyeho ko gukora imyitozo byongerera umuntu igihaha bityo akabasha kuririmba Live ku buryo bumworoheye.

REBA AMAFOTO YA MICO MU MYITOZO:

micomicomicoKwiruka umwe mu myitozo ifata umwanya wa Mico The BestmicomicomicoUndi mwitozo Mico The Best akoramicomicomicMico The Best nyuma yo kumva amabwiriza y'umutoza agerageza kuyakurikizamicomicomicomicomicoMico The Best mu myitozomicomicoPompage imyitozo imenyerewe mu rubyiruko niyo na Mico akora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    murim kumwamamaza c
  • 6 years ago
    IBI HALICO BYFASHA UMUNTU KOKO?ithink thisis nosense
  • Mico6 years ago
    Sporo ni uguhozaho. Ibi ni nko koga ugiye mu misa gusa. Courage ariko akora injyana nziza
  • 6 years ago
    ARAMAZE IBISI SE MURABITWEREKA NGO BITUMARIRE IKI?MUBA MWABUZE IBINDI MUVUGA?????





Inyarwanda BACKGROUND