RFL
Kigali

Mico The Best nawe yamaze gutandukana na SuperLevel

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/02/2018 8:40
0


Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2018 ni bwo Mico The Best kimwe na Richard Nsengumuremyi umuyobozi wa Super Level bemeranyije ko Mico The Best ava muri iyi nzu yari amazemo imyaka irenga itanu yose akorana nayo. Aya makuru Inyarwanda.com iyakesha nyiri ubwite Mico The Best wahamije ko batandukanye.



Mico The Best aganira na Inyarwanda.com yagize ati” Ni byo koko twatandukanye na Super Level imyaka yari ibaye itanu dukorana ariko byabaye ngombwa ko dutandukana kuko nkeneye kwikorana ngo ndebe uko biba bimeze ariko nanone nta kindi cyatumye dutandukana ni uko umuyobozi wa Super Level atakibona umwanya uhagije cyane ko ahugiye mu mirimo ye bityo ntakibona umwanya nk'uwo yabaga afite bwa mbere.”

Mico The Best abajijwe niba nta cyo yishyuza ubuyobozi bwa Super Level, yatangaje ko nta na kimwe cyane ko ari abantu bamufashije anashimira cyane uburyo babanye atangaza ko mu by’ukuri umuyobozi wa Super Level ari inshuti ye kurusha uko bakoranaga mu bucuruzi. Mico The Best yabwiye Inyarwanda.com ko bitakabaye bigenda gutya ariko nyine gutandukana nawe yemera ko kubaho cyane ko kubwe yatangaje ko ntagahora gahanze.

MicoMico The Best na Urban Boys bakibarizwa muri Super Level

Uyu muhanzi wasinye mbere mu nzu ya Super Level yayinjiyemo mu ntangiriro za 2013 afite amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma y’iyi myaka ibiri Mico The Best yakomeje gukorera ku masezerano yari yaragiranye na Super Level ariko batarayavugurura bityo ngo amaze imyaka itatu nta masezerano yari afite ngo abe ayishe cyangwa bo babe bayishe.

Mico The Best avuye muri Super Level nyuma y’inkundura y’itandukana ry’abari bagize Urban Boys ryanasize abantu mu rujijo rw’uko iri tsinda rikibarizwa muri Super Level cyangwa ryamaze kwivanamo cyane ko nkuko bigaragara mu ndirimbo nshya baherutse gukora ‘Mpfumbata’ ntaho bahuriye n’iyi nzu ifasha abahanzi. Ibi bisobanura ko umuhanzi utarava muri Super Level ku mugaragaro ari Fireman n'ubu ukibarizwamo cyane ko ataratangaza ko yavuyemo cyangwa agikomezanyije na Super Level.

UMVA HANO INDIRIMBO ARASHOTORANA MICO THE BEST AHERUKA GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND