RFL
Kigali

Mico The Best mu bicu nyuma yaho indirimbo ye iciye kuri televiziyo ikomeye muri Afurika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/06/2017 15:20
1


Muri iyi minsi uwavuga ko muzika nyarwanda iri kwaguka ntiyaba abeshye, hatitawe ku buryo n'umuvuduko iri kugenderaho yaguka ariko abahanzi nyarwanda baba abagabo bo guhamya ko umuziki w’u Rwanda uri kwagura imbibi, kuri ubu abahanzi bari gukinwa ku mateleviziyo anyuranye mpuzamahanga umunsi ku munsi kuri ubu rero utahiwe akaba ari Mico The Best.



Iyi televiziyo ni ishami ry’iyitwa TV 5 Monde ikaba imwe mu mateleviziyo yo kumugabane wa Afurika izwi cyane mu makuru ubusanzwe si televiziyo izwi mu gucuranga imiziki gusa kuba indirimbo z’abanyarwanda zatangiye gucaho ni intambwe ikomeye kuri muzika nyarwanda. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo indirimbo y’umuhanzi Mico The Best yanyujijwe kuri iyi televiziyo ibintu byatumye yikoza ibicu akishimira intambwe ikomeye ateye nyuma yo kubona ko indirimbo ye yanyuze kuri TV5 Afrique.

Indirimbo ya Mico The Best yanyuze kuri iyi televiziyo ni inshya aherutse gushyira hanze yise ‘Indahiro’ ibintu yishimiye maze mu magambo ye yanditse kuri Instagram agira ati”Igisobanuro cy’indirmbo ikunzwe cyane,…” yakomeje ashimira iyi televiziyo yamutunguye ikayinyuzaho atari abyiteze ubundi asaba abantu gukomeza kuyikurikirana kuri youtube.

Mico The Best

Indahiro ubwo yacaga kuri TV5 Afrique
Indirimbo ‘Indahiro' ni yo Mico aheruka gushyira hanze akaba yarayikoreye muri Uganda mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yo yakorewe mu Rwanda na Producer Ma~Riva. Iyi ndirimbo ikaba yaragiye hanze mbere gato ko uyu musore yinjira mu irushanwa rya PGGSS7 ubu ahatanyemo na bagenzi be barihuriyemo.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cohen Mihigo 6 years ago
    Mico, congratulations!!! This is a gd song wich may be supported by everyone!!





Inyarwanda BACKGROUND