Umuhanzi Mico The Best mu minsi mike ishize yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Amarangamutima’, kuri ubu rero uyu muhanzi yateguye igitaramo cyo kumuhuza n’abakunzi ba muzika akabamurikira aya mashusho imbonankubone ndetse bizaba ari ni ubwa mbere amuritse iyi ndirimbo.
Amashusho y’indirimbo ‘Amarangamutima’ yatunganyijwe na Producer Rachid, akaba arinawe uri gufasha Mico bya hafi mu buryo bwo gukora amafoto ndetse n’ibindi byose byamamaza iki gitaramo cyo kumurika video nshya uyu muhanzi aherutse gushyira hanze.
Mico The Best aramurikira abakunzi be amashusho y'indirimbo ye 'Amarangamutima'
Amashusho y’iyi ndirimbo arashyirwa hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2016 mu mujyi ahazwi nko muri Quelque part akabyiniro ndetse n’akabari kazwiho gutumira abahanzi bagahura n’abafana babo bagasangira bakifotozanya yewe bakanabaririmbira abandi nabo bakabafana. Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari ubuntu nkuko tubikesha Mc Phil Peter unakora akazi ko kuvangavanga imiziki muri aka kabari.
TANGA IGITECYEREZO