RFL
Kigali

Michelle Obama yatangaje ko yifuza kuba Beyoncé

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:3/08/2015 12:38
1


Michelle Obama, umugore wa Barack Obama, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ku mugaragaro ko yifuza kuba yaba nk’umuhanzikazi Beyoncé Knowless



Ni mu gihe yaganiraga n’umunyamakuru Wale, wamubazaga byinshi ku buzima bwe bwo kuba umugore w’umukuru w’igihugu gikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze ageza n’aho amubaza icyo yumva yari gukora iyo ataba muri uyu mwanya.

Michelle Obama atajijinganyije rwose yahereyeko amubwira ko we ubuzima buramutse buhindutse ntabe akiri umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifuza kuba yaba nk’umuhanzikazi Beyoncé.

Ngo yifuza kuba Beyoncé

N’ubwo atabitinzeho cyane ariko nk’uko bigaragara mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Michelle Obama yifuza kuba Beyoncé.

Reba hano Michelle Obama agerageza kubyina nka Beyoncé 

Mu mwaka wa 2012 nibwo umuhanzikazi Beyoncé nawe yagaragaje ko aterwa ishema na Michelle Obama maze amwandikira ibaruwa amubwira uburyo yishimira kumugira nk’umugore ubahagarariye ndetse ko yumva afite icyizere ko umwana we azakurira mu ii nziza kuko azaba amufite nk’icyitegererezo. 

Iyi ni ibaruwa Beyonce yandikiye Michelle Obama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h8 years ago
    ni gutya beyonce yandika? uziko yandika nk abajama??





Inyarwanda BACKGROUND