RFL
Kigali

Michael Jackson yihariye ikuzo ku rutonde rw’abantu b'ibyamamare bapfuye binjije akayabo 2017-2018

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2018 7:58
0


Forbes iti “Urupfu ntirwashyize iherezo ku bikorwa by’ubucuruzi bya Michael Jackson”. Michael Jackson umwami w’injyana ya ‘Pop’ ni uwa mbere ku rutonde rw’ibyamamare b’amazina azwi batakibarizwa ku isi yabazima ariko bagikomeje kwinjiza amafaranga y’umurengera.



Ku wa Gatatu, tariki 31 Ukwakira, 2018 ku isaha ya saa tatu n’iminota 50’ (9h:50’) Ikinyamakuru Forbes izwiho gukora intonde za bakire yashyize hanze urutonde rw’ibyamamare bitakiriho binjije agatubutse mu mwaka w’2017-2018.

The independent ivuga ko Michael Jackson wanyuze benshi atari ubwa mbere ageze kuri uyu mwanya wa mbere kuko bimaze kuba inshuro esheshatu (6).  Uyu mugabo ari ku mwanya wa mbere na miliyoni 400 z’amadorali y’amerika

Forbes ivuga ko ari uguhera tariki 10 Ukwakira, 2017 kugera tariki ya 10 Ukwakira, 2018. Amafaranga uyu mugabo yinjije n’ubwo atakiriho yavuye muri kompanyi ye icuruza umuziki ‘EMI Music’, ayavuye muri ‘Mijac Music Catalogue’, ayavuye mu inzu itunganyamuzika ‘Sony Record’ bagiranye amasezerano ndetse n’imishinga afite ya Televiziyo ‘Michael Jackson Halloween’.

(Photo by Kevin Mazur/WireImage)

Michael Jackson ni ku nshuro ya Gatandatu ashyirwa ku mwanya wa mbere mu bahanzi batakiriho binjije amafaranga menshi mu mwaka/Ifoto: Kevin Mazur/Wireimage

Michael Jackson yapfuye afite imyaka 50 y’amavuko. Yitabye Imana ku wa 25 Kamena, 2009 azize imiti myinshi yafashe irengeje urugero.

2. Elvis Presley: Umunyamuziki wabayeho n’umukinnyi wa filime. Yitabye Imana kuya 16 Kanama, 1997, yazize indwara y’umutima. Afite imyaka 42 y’amavuko. Yinjije amadorali miliyoni 40.  Buri mwaka yinjiza agera kuri miliyoni imwe (1) ava muri albumu yakoze.

Elvis uri ku mwanya wa kabiri akurikira Michael Jackson/Ifoto:Getimages

3. Arnold Palmer: Ni umwirukansi (athlete), yapfuye kuya 24 Nzeri, 2016. Afite imyaka 87 y’amavuko. Yazize indwara y’umutima.  Yinjije agera ku madorali miliyoni 35 y ‘amerika.

4. Charles Schulz: Ni umushushanyi wa karituni ‘cartoonist’. Yapfuye kuya 12 Gashyantare, 2000. Yazize indwara ya kanseri ‘cancer’. Afite imyaka 77 y’amavuko. Yinjije agera kuri miliyoni 34 z’amadorali.

5. Bob Marley: Umunyamuziki, yitabye Imana kuya 11 Gicurasi, 1981, afite imyaka 36 y’amavuko. Yazize indwara ya kanseri ‘cancer’. Ubu arabarirwa miliyoni 23 z’amadorali y’amerika. Ibikorwa bimwinjiraza amafaranga birimo n’ibikoresho byifashishwa mu kumva umuziki ‘headphones’ ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kunywa itabi.

6. Dr. Seuss: Yamenyekanye nk’ umwanditsi w’ibitabo. Yapfuye kuya 24 Kanama, 1991. Afite imyaka 87 y’amavuko. Yazize indwara ya kanseri ‘cancer’. Uyu mugabo wari umwanditsi mwiza w’ibitabo, yagurishije igitabo cye agera kuri miliyoni 4.8 z’amadorali mu myaka ushize. Afite miliyoni 16 z’amadorali y’Amerika.

7. Hugh Hefner: Yari umushabitsi mwiza wahiriwe mu rugendo rw’itangazamakuru. Yapfuye kuya 27 kanama, 2017. Uyu mugabo wanashinze umukino wa ‘playboy’ umwaka ushize yagurishije imigabane ingana na miliyoni 35 z’amadorali. Ubu afite miliyoni 15 z’amadorali.

8. Marilyn Monroe: Yari umukinnyi wa filime. Yapfuye kuya 05 Nzeri, 1962. Afite imyaka 36 y’amavuko. Yazize gufata imiti irengeje urugero. Ubu arabarirwa miliyoni 14 z’amadorali y’amerika. Yaje kuri uru rutonde rw’ibyamamare byinjije agatubutse muri uyu mwaka binyuze ku masezerano yavuguruwe na kompanyi ‘Montblanc pens’.

9. Prince: Yari umucuranzi mwiza akaba n’umukinnyi wa filime. Yitabye Imana kuya 21 Mata, 2016. Yapfuye afite imyaka 57 y’amavuko. Nawe yazize gufata imiti irengeje urugero. Mu mezi cumi na biri (12) ashize yagurishije kimwe cya kane cya miliyoni avuye muri alubumu ye. Ubu yinjije miliyoni 13 z’amadorali y’Amerika.

10. John Lennon: Yari umucuranzi mwiza wa ‘piano’ akaba n’umunyamuziki ukomeye. Yapfuye kuya  08 Ukuboza, 1980 afite imyaka 40 y’amavuko. Ubu arabarirwa miliyoni 12 z’amadorali. Binyuze mu mirimo yakoraga ndetse na albumu ze, buri mwaka yinjiza nibura miliyoni ebyiri z’amadorali.

Golfer Arnold Palmer uri ku mwanya wa Gatatu/Ifoto:Getty

(Photo by Sunset Boulevard/Corbis via Getty Images)

Marilyn Monroe/Ifoto:Getty






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND