RFL
Kigali

Menya byinshi utamenye ku bana b’impanga Beyonce na Jay-Z baherutse kwibaruka

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:19/07/2017 16:52
0


Beyonce na Jay-Z baherutse kwibaruka abana b’impanga, Sir Carter na Rumi Carter gusa amwe mu makuru aberekeyeho yagiye agirwa ibanga. Muri aya makuru harimo ajyanye n'umuntu waba yarafashije Beyonce kwibaruka.Aya ni amakuru yamenyekanye nyuma yaho ikinyamakuru TMZ kibonye icyemezo cy’amavuko cy’aba bana.



Muri aya makuru kandi abantu benshi batigeze bamenya, harimo avuga igihe nyacyo aba bana bavukiye. Nk’uko bigaragara kuri iki cyemezo, aba bana bavutse kuwa 13 Kamena 2017, saa kumi n’imwe na cumi n’itatu zo mu rukerera,uwitwa Rumi Carter ni we mukobwa kandi ni nawe wavutse mbere naho Sir Carter ni umuhungu ni na we wavutse nyuma.

Ikintu gitangaje ni uko Dr.Paul Crane umuganga wafashije Beyonce kwibaruka izi mpanga ni na we wafashije benshi bo mu muryango w’Abakadashiyani (Kadarshians), barimo Kim Kadarshian,Kourteny Kadarshian ndetse na Blac Chyna ubwo yibarukaga umwana yabyaranye na Rob Kadarshian bakamwita Dream.

paul crane

Umuganga Paul Crane wafashije Beyonce kwibaruka impanga

Aba bana b’impanga bamaze ukwezi n’iminsi itandatu bavutse,baje biyongera kuri mukuru wabo,Blue Ivy ufite imyaka itanu y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND