RFL
Kigali

Menya byinshi kuri Youssou N'Dour umuhanzi wabayeho na Minisitiri muri Senegal ugiye kuza gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/04/2018 14:03
0


Youssou N'Dour ni umwe mu bahanzi b’ubukombe muri Senegal bagihumeka umwuka w’abazima, uyu muhanzi ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ukina filime rimwe na rimwe ndetse akaba umucuruzi n’umunya politike ukomeye muri Senegal aho akomoka. Kuri ubu agiye kuza gutaramira mu Rwanda mu minsi mike iri imbere.



Youssou N'Dour yavukiye mu mujyi wa Dakar ho mu gihugu cya Senegal tariki 1 Ukwakira mu 1959. Yatangiye umuziki afite imyaka cumi n’ibiri akaba ari bwo yatangiye kuririmbana n’itsinda ry’abacuranzi b’ibyamamare bo muri Star Band bamamaye mu myaka ya 1970. Mu myaka ya 1991 ni bwo Youssou N'Dour yafunguye studio ye ku giti cye maze mu 1995 aba ari bwo afungura inzu ifasha abandi bahanzi ‘record label’ yise Jololi.

Mu 1994 ni bwo Youssou N'Dour yashyize hanze indirimbo yamamaye ku Isi nzima yitwa 7 seconds akaba yarayiririmbanye n’umuririmbyikazi w’umunya Sweden witwa Nene Cherry. Youssou N'Dour yanditse anaririmba indirimbo yaririmbiye igikombe cy’Isi mu 1998 cyabereye mu gihugu cy’u Bufaransa. Ni indirimbo yakoranye n’umubiligikazi Axelle Red bakaba bari bayise ‘La Cour des Grands’.

Youssou N'Dour

Youssou N'Dour 

Mu 2005 ni bwo uyu muhanzi Youssou N'Dour wo muri Senegal yatsindiye igihembo gikomeye cya Grammy Award aho Album ye yari igezweho icyo gihe yise ‘Egypt’ mu cyiciro cya Best Contemporary World Music Album. Mu mwaka wa 2000 ni bwo Youssou N'Dour yagizwe umwe mu ba Ambasaderi ba FAO mu gihe mu mwaka wa 2008 yinjijwe muri komite ya Chirac Foundation akaba ari umuryango washinzwe n'uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Jacques Chirac, mu gihe muri uyu mwaka kandi ari bwo uyu mugabo yafunguye ku mugaragaro ikigo cy’ubucuruzi giciriritse yanitiriye indirimbo ye ‘Birima’.

Mu bijyanye na Politike uyu muhanzi yabyinjiyemo muri 2012, aho yiyamamarije kuba Perezida wa Senegal aho yari ahanganye na Abdoulaye Wade, icyakora ntiyaza kubasha gutsinda. Nyuma y’amatora Youssou N'Dour yaje kugirwa Minisitiri w’Umuco n’Ubukerarugendo muri Mata 2012 muri Cabinet yari iyobowe na Abdoul Mbaye. Nyuma yaho Youssou N'Dour yaje guhindurirwa inshingano agirwa Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Imyidagaduro umwanya yavuyeho tariki 2 Nzeli 2013 ubwo hari hamaze guhindurwa Minisitiri w’intebe hakajyaho Amina Toure, aha uyu muhanzi akaba yaragizwe Umujyanama wihariye wa Perezida ariko nanone ushinzwe kwamamaza igihugu hanze yacyo.

Youssou N'Dour Nubwo ari mu bahanzi bakuze Youssou N'Dour yagiye akora ibitaramo bikomeye ku Isi

Mu bijyanye n’ibyo yagezeho mu muziki Youssou N'Dour yarashyize hanze Album zigera kuri 33 ari zo; Bitim Rew (1984),Nelson Mandela (1986),Immigrés (1988),The Lion (1989),Set (1990),Eyes Open (1992),The Guide (Wommat) (1994),Gainde – Voices from the Heart of Africa (1995),Djamil (1996) – anthology,Lii (1996),St. Louis (1997),Special Fin D'annee Plus (1999),Le Grand Bal a Evry" (1999),Rewmi (1999),Joko: From Village To Town (2000),Joko: The Link (2000),Le Grand Bal (2000),Ba Tay (2001),Le Grand Bal a Bercy (2001),Nothing's In Vain (Coono Du Réér) (2002),Kirikou Et La Sorciere (2004),Egypt (2004),Jigeen Gni (2005) – single, Alsaama Day (2007),Rokku Mi Rokka (2007), Salagne-Salagne (2009),Dakar – Kingston (2010),I Bring What I Love" (2010),Mbalakh Dafay Wakh (2011),Fatteliku (2014),Senegaal Rek (2016),Africa Rekk (2016),Seeni Valeurs (2017). Izi zikiyongeraho izindi icumi yakoranye n'abandi bahanzi banyuranye ku Isi yose.

Youssou N'Dour Ibitaramo bya Youssou N'Dour byitabirwa n'imbaga ubusanzwe

Usibye nyinshi mu ndirimbo uyu muhanzi yakoze hari na filime yakinnyemo zirimo; Amazing Grace (2006), Retour à Gorée (2007), Youssou N'Dour: I Bring What I Love (2008). Uyu akaba yaratsindiye ibihembo byinshi binyuranye byatumye aba umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri Afurika ariko nanone akaba agiye kuza gutaramira mu Rwanda aho azaba aje mu gitaramo yatumiwemo ahazanatangirwa igihembo gitwangwa na Mo Ibrahim. Iki gitaramo Youssou N'Dour agiye kuza kuririmbamo azagihuriramo n'abandi bahanzi bakomeye barimo Sauti Sol, Mr P uyu wahoze mu itsinda rya P Square ndetse n'abandi ba hano mu Rwanda nka; Charly na Nina, Riderman, Mani Martin, Phionah Mbabazi na Yemba Voice. Ni igitaramo kizaba tariki 29 Mata 2018 kikabera muri Kigali Convention Center aho kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri munyarwanda wese uzaba ushaka kureba iki gitaramo.

REBA HANO INDIRIMBO '7 SECONDS' YAMENYEKANISHIJE UYU MUHANZI KU BURYO BUKOMEYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND