RFL
Kigali

Menya byinshi kuri Dr Gaston Nyirigira, inzobere mu buvuzi akaba n'umuhanzi ufatanya n’umugore we kuririmba

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:14/08/2015 15:38
8


Dr Gaston Nyirigira, ni umwe mu baganga bacye b’inzobere u Rwanda rufite, akaba ari n’umuhanzi ufatanya n’umugore we kuririmba, gukunda muzika bikaba ari nabyo soko y’urukundo rwe n’uwo baje gushakana ubu bakaba bamaze kubyarana kabiri. Dr Gaston yabayeho mu buzima bugoye, kuko ku myaka 18 nibwo yamenye se.



Dr Gaston Nyirigira, ni umugabo utuje, ukunda kuganira amwenyura kandi ugaragaza ko acisha macye mu mivugire ye. Mu magambo ye kenshi hagarukamo ijambo “Imana”, akanatsimbarara cyane ku gushimangira ko byose bikorwa nayo. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yatangaje byinshi ku buzima bwe, amasomo ye, muzika ye afatanya n’uwo bashakanye n’ibijyanye n’amasomo ye mu by’ubuvuzi.

Mu bijyanye n’ubuzima bwe bwite, Gaston yavukiye ahitwa i Mugambazi, ubu ni mu karere ka Rulindo. Yakuze atazi se umubyara, aza kubasha guhura nawe afite imyaka 18 y’amavuko. Ashima byimazeyo uko yafashijwe na nyina mu buzima bwari bugoye, amukorera byose n’ubwo bari abakene, aramushyigikira abasha kwiga kugeza ubwo yaje kurangiza kuminuza. Rumwe mu ngero zumvikanisha uko yafashijwe bidasanzwe n’uyu mubyeyi we, ni uburyo agitangira amashuri yisumbuye yigaga kure cyane kandi akaba yaragombaga gutaha mu rugo, hanyuma uyu mubyeyi we akaba yarazindukanaga nawe buri munsi akamuherekeza butaracya ngo atagira ubwoba, hanyuma bwamara gucya agasubirayo undi nawe agakomeza agana ku ishuri.

Dr Gaston Nyirigira ubu ni umwe mu baganga b'inzobere mu Rwanda

Dr Gaston Nyirigira ubu ni umwe mu baganga b'inzobere mu Rwanda, nyuma y'imyaka irenga 10 abyiga muri Kaminuza

Gaston yemeza ko ubuzima bwe bwahindutse ku myaka 18 y’amavuko, ubwo yamenyaga se umubyara akamenya n’abo mu muryango wa se, se akamwitaho kandi akamwereka urukundo nyuma y'igihe kinini batari kumwe, bituma akomeza gukurana ibyishimo yumva afite ababyeyi be akomokaho.

Dr Gaston w’imyaka 35 y’amavuko kugeza ubu, ni umugabo wubatse, akaba yarashakanye na Florida Ndayishimiye bafitanye abana babiri, umuhungu n’umukobwa. Ni umuganga w’inzobere dore ko amaze kwiga iby’ubuvuzi muri Kaminuza imyaka irenga 10. Nyuma yo kwiga imyaka 6 ya Kaminuza mu by’ubuvuzi (Medicine) ngo abashe kubona icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), yakomerejeho yiga indi myaka ine mu bijyanye no gutera ikinya, gukangura no kuvura indembe, arangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, ubu akaba yaramaze koherezwa na Minisiteri y’ubuzima gukorera mu bitaro bya Kaminuza i Butare. Mu masomo ye kandi, yabashije kwiga mu bihugu by’amahanga nka Canada n’u Bufaransa.

Dr Gaston Nyirigira hagati y'umubyeyi we n'umugore we

Dr Gaston Nyirigira hagati y'umubyeyi we n'umugore we

Amasomo ajyanye n’ubuvuzi, ni amwe mu masomo benshi mu banyeshuri bajya muri Kaminuza batinya, nyamara Dr Gaston we ntiyigeze aterwa ubwoba nayo ndetse ahubwo yagiye ayafatanya na muzika, n’ubwo nyinshi mu ndirimbo ze yagiye azikora zigakundwa cyane n’ababashaka kuba hafi ye ariko we ntabashe kubona uko azigeza kure. Ni umuhanga mu muziki, ninawe wahimbye indirimbo yo kwibuka ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Dr Gaston n’umufasha we Florida, bamaranye imyaka 8 bashakanye, ariko bombi ni abanyamuziki, baririmba indirimbo zihimbaza Imana ari nacyo cyaje kuba intandaro y’urukundo rwabo rwaje gukomera bakagera ubwo babana. Bijya gutangira, Florida Ndayishimiye wari uzi ubuhanga kuri Gaston Nyirigira mu bijyanye no gucuranga inanga (piano), yaramwegereye amusaba ko yamwigisha gucuranga, aya masomo yaje gutuma bakundana bagera ubwo biyemeza kurushinga, ubu umwana wabo mukuru afite imyaka irindwi y’amavuko. Florida nawe kandi ubu abasha gucuranga Piano, nyuma y’amasomo y’umwarimu akaba n’umugabo we.

Dr Gaston n'umugore we Florida, bahujwe n'umuziki utuma barakundana barabana, n'ubu bawukora bafatanyije

Dr Gaston n'umugore we Florida, bahujwe n'umuziki utuma barakundana barabana, n'ubu bawukora bafatanyije

Bafatanya kuririmba, bombi ntibakora umuziki ngo ubatunge, ahubwo bawukora kuko bawukunda kandi bawubona nk’inzira yo gutangiramo ubutumwa bwafasha imitima ya benshi. Bibanda cyane ku ndirimbo zihimbaza Imana n’izihumuriza abababaye. Bafite indirimbo nyinshi bakoranye ariko ntibabashije kuzigeza kure kubera ikibazo cy’umwanya wababanye muto. Kugeza ubu ariko, bafite imishinga myinshi y’indirimbo bagiye gushyira hanze ku bwinshi, dore ko amasomo yagiye azitira Dr Gaston cyane.

Aha Dr Gaston yashimirwaga na Chancellor wa Kaminuza y'u Rwanda

Aha Dr Gaston yashimirwaga na Chancellor wa Kaminuza y'u Rwanda kimwe n'abandi bateye intambwe ikomeye mu masomo

Iyo usubije Dr Gaston mu buzima bwe bw’ahashize, nta byinshi akubwira uretse gushimangira ko ashima Imana, kuko ngo mu muryango we bakuze bakunda kwiragiza Imana cyane kandi byose akaba abona yarabifashijwemo nayo. Mu masomo ye kuva mu mashuri abanza, yerekana ko ubuzima butari bwiza bakuriyemo bwamufashije kumenya ubwenge no kugira intego mu buzima, akaba yarakundaga kwiyumvisha ko icyo abandi babashije we kitamunanira.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NGWINO" YA DR GASTON N'UMUGORE WE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tuyisenge patrick8 years ago
    Congratulations Dr Gaston, ndamuzi cyane ni hard working agakunda no gusenga nta kindi byari kubyara uretse outcome nk'iyi. Imana ikomeze ibateze imbere...
  • herve8 years ago
    nibyigikundiro kuzirikana ubuzima umuntu aba yaraciyemo kuko nicyo kimugira uwo ari we! congz kuri Dr Gaston, all people of mugambazi we are proud of you!
  • JOHNDAMAS8 years ago
    yearh,wy not,kubera iki abandi byashobotse.
  • John Rura8 years ago
    Congs to Dr Gaflogigi keep it up
  • RUTONESHA8 years ago
    Congs Gaston kuyihanaga amaso iteka bizarushaho kuguteza imbere, imana yirilima iracyakora kwamunezero
  • emile8 years ago
    komerezaho muganga we wanyigaga imbere I Rilima ariko nange icyo gihe natahaga I nyacyonga
  • jiji8 years ago
    yo inkuru yawe iranshimishije, urukundo, umurava, umunezero, gucabugufi nogusekaneza nuko wabayeho murukundo rwa mama wawe wakuitangiye shenge biragaragara. Uzabikomeze kndi uzamugume iruhande aboneko yabyaye akanareraneza. Imana Ikomeze kubananawe numuryango wawe Ibongerere imigisha Dr, urimwiza kandi ngushimiye ubutwari bwawe cyanewagaragaje mukuiga ibintu bikomeye byagaciro nka medecine, nogukomeza gukunda Imana, numugore wawe na mama wawe. Imana Iguhezagire nabawebose cyane abobana banyu
  • Eugene Uwimana8 years ago
    congs Gaston?Twiganye kuri ESI de Rutongo.Be up brother and God bless you.





Inyarwanda BACKGROUND