RFL
Kigali

Depay watangiye gusohokana na Karrueche Tran wahoze akundana na Chris Brown akomoje kuvugisha benshi i Manchester

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/09/2015 12:16
0


Memphis Depay umusore mushya wa Manchester United, mu minsi mike ishize yagaragaye mu mujyi wa Manchester ari kumwe n’umunyamidelikazi Karrueche Tran uyu wamenyekanye cyane mu rukundo n’umuhanzi Chris Brown bakanyujijeho mu minsi ishize ariko bakaza gutandukana.



Kuva Memphis Depay yagera mu mujyi wa Manchester yagaragaje imyitwarire ya gisitari cyane hanze y’ikibuga, yaba ku myambarire ye ndetse n’imyitwarire, kuri ubu akaba yongeye kurangaza abantu muri uyu mujyi no kuvugisha cyane ibinyamakuru byo mu Bwongereza ubwo yatemberaga n’uyu mukobwa kuwa Gatandatu nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza mu mukino batsinzemo Sunderland ibitego 3 ku busa.

Mempis Depay

Memphis Depay na Karrueche Tran haranuganugwa urukundo hagati yabo

Memphis Depay na Karrueche Tran bagaragaye basohokeye mu tubyiniro twa Suburbia nightclub na Club LIV ndetse kuwa Mbere w’iki cyumweru bagaragara nanone bari kumwe batembera bari guhaha mu mujyi wa Manchester.

Memphis

Depay

Memphis Depay n'uwahoze ari inshuti ya Chris Brown

Si ku nshuro ya mbere Memphis Depay na Karrueche bafotowe bari kumwe, dore ko bwa mbere bafotowe ubwo uyu mukinnyi yari mu biruhuko by’iyi mpeshyi ishize mbere gato y’uko atangira gukinira Manchester United yamutanzeho miliyoni 25 z’ama-Euro imukuye muri PSV Eindhoven.

Depay

Iyi foto Memphis Depay yayishyize kuri Instagram ye agaragaza ko ari mu bihe byiza n'uyu mukobwa

Kugeza ubu iyi mico ya Mephis Depay ntivugwaho rumwe mu Bwongereza kuko bamwe bavuga ko ntacyo bitwaye kuri we, abandi bakavuga ko bishobora kwangiza impano ye yo gukina ruhago, akenshi bisaba umuntu gutuza agashyira umutima kuri ruhago.

Source:Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND