RFL
Kigali

Meddy yifuza guhurira ku rubyiniro rwa Sitade Amahoro na Justin Timberlake

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2018 12:17
2


Umuririmbyi Ngabo Medard Gilbert wandikishije izina rye mu ruhando rw’abanyamuziki nka Meddy yatangaje ko yakwizihirwa no guhurira ku rubyiniro rumwe rwa Sitade Amahoro n’umunyamerika Justin Randall Timberlake.



Meddy umaze iminsi mu bikorwa by’umuziki we mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba yabwiye Journal ko ari ibishoboka yakwifuza kuririmbira i Kigali kuri sitade Amahoro akahahurira n’umunyamuziki Justin Timberlake. Yagize ati “Haramutse habayeho kuririmba no kuririmbira ahantu runaka. Nahitamo kuba ndi kumwe na Justin Timberlake. Kandi bikabera kuri Sitade Amahoro.”

Yavuze ko gutangira umiziki atari ikintu cyoroshye kuko ngo no ku ivuko haba hari benshi batagushyigikiye kugeza ku bavandimwe bawe. Ariko kandi ngo iyo ushikamye mucyo wemeye umubare w’abagushyikigiye ugenda uzamuka uko bucyeye n’uko bwije. Ngo biba byiza iyo ugaragaje ko ubishoboye, kandi uri umuhanga muri iyo nzira watangiye. Ati “Komeza ukore umuziki kandi wumve icyo umutima wawe ukubwira.”

Related image

Justin Timberlake, umunyamuziki Meddy yifuza ko bataramana kuri sitade Amahoro Ifoto: Variety

Muri iki kiganiro kandi Meddy yavuze ko umuziki kuri we ari ‘ubuzima n’ubwo yaba ari mu buzima bugoye nta kintu gishobora kumubuza gukora umuziki; muziki ni kimwe mu bimugize.’

Yavuze ko yakuze Nyina akunda gucuranga gitari akabivanga no kuririmba, ngo ntiyiyumvagamo impano yo kuririmba kugeza ubwo acuranze gitari. Avuga ko kuririmba no kubyina biherekezwa n’inganzo ye yo kuririmba.

Ngo atangiye kuririmba, yakuze arebera byihariye kuri Michael Jackson, Usher n’abandi banyamuziki bari bagezweho atangira umuziki. Yanavuze ko ubwo yatangiraga umuziki, yashinze agati ku njyana ya Rnb, ariko ngo uko iminsi yagiye yicuma yabonye ko umuziki uhindagurika mu nguni zose yiyemeza guhindura ayoboka na Afrobeat. Ubu atumbereye gukora injyana ya Afro pop.

Meddy mu minsi ishize yakoreye igitaramo muri B Club yo muri Kenya, akomereza urugendo rwe rw’umuziki muri Tanzania aho yakiriwe n’umuvandimwe wa Diamond. Uyu muhanzi kandi afite ibitaramo agomba gukorera mu Burundi no mu Rwanda.

Justin Randall Timberlake wifuzwa na Meddy, yavutse ku wa 31 Mutarama, 1981. Ni umunyamerika w’umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ubifatanya no kubyina.  Muri 2002 yashyize hanze alubum yise ‘Justified’ yariho indirimbo yamamaye yitwa ‘Cry Me a River’ ndetse na ‘Rock Your Body’, yamufashije kwegukana Grammy Awards.

Image result for Umuhanzi Meddy

Meddy avuga ko yakwishimira guhurira ku rubyiniro rumwe na Justin Timberlake






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dudu5 years ago
    nukarote kumanywa sha peti urigereranya na maetsro kweri
  • 5 years ago
    Uwo se ni igiki?uramurusha rwose kure.ahubwo iyo uvuga ko wahura n undi w umunyafurika naho uwo muzungu we rwose nta gitangaje afite.ariko uzi Andy Bumuntu sha eeeh arabarenze mwese na Liza Kamikazi





Inyarwanda BACKGROUND