RFL
Kigali

Meddy yerekeje muri Tanzania aho yakiriwe n'umuvandimwe wa Diamond

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/11/2018 11:56
0


Meddy ari mu bahanzi b'abanyarwanda bakomeye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba cyane cyane mu Rwanda. Meddy ufite indirimbo ikunzwe cyane muri Tanzania 'Slowly' kuri ubu ari kubarizwa muri Tanzania aho yakiriwe n'umuvandimwe wa Diamond.



Meddy ubusanzwe wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi ishize yaje mu karere ka Afurika y'Ibirasirazuba aho yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye mu gihugu cya Kenya muri B Club. Nyuma y'iki gitaramo ntabwo yigeze asubira muri Amerika ahubwo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukwakira 2018 ni bwo hagiye hanze ifoto ye ari kumwe n'umuvandimwe wa Diamond ku kibuga cy'indege kitiriwe Nyerere.

DJ Romy Jonhs ni umuvandimwe wa Diamond akaba n'umu dj we by'umwihariko. Agishyira ifoto hanze ari kumwe na Diamond, yanditse amagambo ateye urujijo aho yagize ati" Urakaza neza muri Tanzaniya muvandimwe...RJ The DJ afatanyije na Meddy wo mu Rwanda? Banyatanzaniya muvuge yego‼ Abafana banjye bo mu Rwanda bari he?” Ibi byatumye ababonye aya magambo batekereza ko Meddy yaba agiye gukorana indirimbo n'uyu mu Dj ukomeye muri Tanzania.

meddy

Meddy na DJ Romy Johns umuvandimwe wa Diamond akaba n'umu Dj we by'umwihariko

Icyakora kugeza magingo aya Meddy ntacyo aratangaza kuri ibi niba koko yagiye gukorana n'aba bagabo bo muri Wasafi cyangwa se akaba ari gahunda ze yigiriyemo. Tubibutse ko Meddy ategerejwe mu bitaramo bikomeye mu karere yaba icyo afite mu Rwanda tariki 1 Mutarama 2019 dore ko ariwe watumiwe muri East African Party kuri iyi nshuro ndetse n'icyo afite i Burundi tariki 29 Ukuboza 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND