RFL
Kigali

Meddy yatangaje umunsi w’amahirwe umusore akwiriye kubarizaho umukobwa izina

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:2/08/2017 16:09
3


Umuhanzi Ngabo Medaly uzwi ku izina rya Meddy yatangaje ko tariki 01/8 buri mwaka ari yo tariki yonyine y’amahirwe umusore akwiriye kubaza umukobwa izina mu rwego kumutereta.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko wamenyakanye mu Rwanda mu ndirimbo nka Ntawamusimbura, Burinde Bucya,Nasara n’izindi nyinshi zitandukanye,ahereye ku magambo atangira indirimbo ye’ Ntawamusimbura’ yavuze ko asanga itariki 1 Kanama ari yo ibereye kandi y’amahirwe ku basore ku kuba batereta abakobwa.

Uyu musore yagize ati”Tariki 01/08 ni bwo wambwiye akazina kawee(…),abahungu bari single rero uyu ni umunsi w’amahirwe wo kubaza izina”.

Meddy

Amagambo Meddy yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Meddy yakomeje asaba abakobwa ko na bo uwo bazajya bahura na we kuri iyi tariki bazajya bamubwira amazina yabo.Uyu musore asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse bikaba bitaganyijwe ko azaba ari mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeli 2017.

meddy

Umuhanzi Meddy wibera muri USA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jimmy6 years ago
    nta beshy rwose ngirango nibyo pe!!!
  • Dancille6 years ago
    iyo tariki niyo saw a
  • 6 years ago
    arabeshya mn niba byaramuhiriye c nawe byaguhira? munganya amahirwe c?





Inyarwanda BACKGROUND