Umuhanzi Ngabo Medaly uzwi ku izina rya Meddy yatangaje ko tariki 01/8 buri mwaka ari yo tariki yonyine y’amahirwe umusore akwiriye kubaza umukobwa izina mu rwego kumutereta.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko wamenyakanye mu Rwanda mu ndirimbo nka Ntawamusimbura, Burinde Bucya,Nasara n’izindi nyinshi zitandukanye,ahereye ku magambo atangira indirimbo ye’ Ntawamusimbura’ yavuze ko asanga itariki 1 Kanama ari yo ibereye kandi y’amahirwe ku basore ku kuba batereta abakobwa.
Uyu musore yagize ati”Tariki 01/08 ni bwo wambwiye akazina kawee(…),abahungu bari single rero uyu ni umunsi w’amahirwe wo kubaza izina”.
Amagambo Meddy yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.
Meddy yakomeje asaba abakobwa ko na bo uwo bazajya bahura na we kuri iyi tariki bazajya bamubwira amazina yabo.Uyu musore asigaye yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse bikaba bitaganyijwe ko azaba ari mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeli 2017.
Umuhanzi Meddy wibera muri USA
TANGA IGITECYEREZO