RFL
Kigali

Meddy yasutse amarira muri Airtel Muzika i Huye, bamwe bagwa igihumure abandi barira ayo kwarika-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/10/2017 7:16
2


Nyuma y’imyaka 7 ataba mu Rwanda, Meddy yatungutse imbere y’abatuye i Huye bamwe barahungabana bagwa igihumure bazanzamurwa n’uko abahobeye, gusa Meddy yaje gutungurana ubwo yagaragaraga arira mu ibanga nyuma y’iki gitaramo cyabereye i Huye.



Mu gitaramo cya Airtel Rwanda cyabereye i Huye kuri uyu wa 6 tariki 07/10/2017, Meddy yatungutse ku rubyiniro abantu baragwirirana buri wese ashaka kujya aho amureba neza, ni ko banavuzaga induru nyinshi bazamura amaboko bamugaragariza urukumbuzi. Habaye udushya twinshi gusa agatsiko k’abakobwa bagaragazaga ko bafana Meddy cyane katunguranye ubwo kajyaga ahegereye urubyiniro bashaka kumusuhuza no kumukoraho, umwe muri bo agwa igihumure yitura hasi bagenzi be batangira kumuhungiza.

Uyu mukobwa wambaye ipantalo ya karokaro n'agapira k'umweru ni we wari waguye igihumure abonye Meddy aje abaduka ajya kumusuhuza, yari kumwe n'uwo wundi bambaye ipantaro zisa ndetse n'uyu uhobera Meddy

Meddy yari ku rubyiniro aririmbana n’abafana ndetse yanyujijemo amanuka muri bo, yongeye kuzamuka ku rubyiniro aririmbana n’umwana w’umuhungu ni bwo aba bakobwa bamurembuzaga bamwereka ko mugenzi wabo yaguye igihumure nuko Meddy agorwa no kumanuka ku rubyiniro ngo amugereho kubera uburyo umubyigano wari mwinshi abakobwa bamuhobera, ageze kuri uyu waguye igihumure barahoberana cyane aho barekuraniye amera nk’uhahamutse bamutwara mu maboko agenda arira cyane ajya guhabwa ubutabazi bw’ibanze buhabwa undi muntu wese ugira ikibazo ahantu hari abantu benshi.

Aba bakobwa bombi, uhobera Meddy n'uyu uri kurira bagendanaga bakomeza bashakisha uburyo bwo kumugeraho kugeza ubwo umwe aguye igihumure

Ibyo byatsi mureba mu mutwe w'uyu mukobwa byamugiyemo ubwo yituraga hasi hafi ya Meddy

Si ibyo gusa kuko hari abanyeshuri bo muri ENDP Karubanda, ishuri ryabo rituranye neza neza n’ahabereye igitaramo cya Airtel gusa ntibabashije kubona uruhushya rwo gusohoka, bari bagiye ahirengeye hafi y’urukuta rw’ishuri ryabo bakajya bavuza induru cyane bashaka ko Meddy aberekezaho amaso. Bakomeje kuvuza iyi nduru umwanya munini bigeraho basa nk’ababuze ibyiringiro ko yababonye bamwandikira ibaruwa barayohereza, Meddy yamugezeho neza neza ari kumanuka ku rubyiniro ahita aberekezaho amaso ababwira ko ubutumwa bwabo yabubonye.

Abafana ba Meddy bari bishimye cyane

Aba bafaniraga mu kigo batabona uko basohoka bandikira Meddy urwandiko

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, yinjiye mu modoka iba yamuzanye agaragara ari kurira gusa ntibyari byoroshye kuko abari bamutegereje ngo bamusuhuze cyangwa nibura ngo bamuvugishe nabo bari benshi. Hari abana batatu b’abakobwa bambaye imyenda y’ishuri binginga mu rurimi rw'igifaransa ngo nibura babamanurira ikirahure cy’imodoka Meddy abavugishe, bafite amakaye mu ntoki ngo abasinyire. Umutekano wa Meddy wari wakajijwe cyane ku buryo aba bana binginze cyane kugeza ubwo Meddy ubwe asabye ko babemerera kumwegera, bamanura ikirahure cy’imodoka buri wese amuhereza ikaye amusinyiramo banamuvugisha ho gato cyane.

AIRTEL

Aba bana b'abanyeshuri bingingaga abashinzwe umutekano ngo babemerere kuvugana na Meddy

AIRTEL

Bari bafite amakaye bifuza ko Meddy yabasinyiramo

AIRTEL

Byarangiye Meddy asabye ko aba bana bamanurirwa ikirahure arabasuhuza anabasinyira mu makaye

AIRTEL

Hafi aho kandi hari umubyigano utoroshye w’abakobwa, bamwe bari no kurira basaba kubonana na Meddy gusa ntibyari byoroshye na gato kuko abamushakaga bari benshi cyane. Meddy yatangaje ko mu byo abanyeshuri bo muri ENDP Karubanda bamusabye harimo no kuzabasura, akaba yavuze ko azareba niba bishoboka. Meddy ari muri ibi bitaramo bya Airtel Muzika mu rwego rwo kwishimana n'abanyarwanda ndetse no kubamenyesha ibyerekeye poromosiyo ya Airtel na Wiceceka.

Muri Airtel Tunga ushobora gutsindira moto cyangwa imodoka, kugeza ubu amanyamahirwe 3 bamaze gutsindira moto muri Airtel, ikurikiyeho ishobora kuba iyawe, ni ugukanda 1 ukohereza kuri 155 cyangwa ugahamagara 155 ku giceri cy’ijana gusa ukaba watsindira kimwe muri ibyo bihembo uko urushaho kwiyongerera amanota. Iri rushanwa ririmo ibibazo byo gusubiza aho ubazwa wasubiza igisubizo cy’ukuri ugahabwa amanota 100, watanga igisubizo kitari cyo ugahabwa amanota 50 y’uko wagerageje, buri muntu wese kandi witabiriye irushanwa rya Airtel Tunga ahabwa amafaranga y’inyongera 11 akoreshwa mu kohererezanya ubutumwa bugufi Airtel kuri Airtel. Nimero yonyine Airtel ikoresha ihamagara abatsinze ni 0731000000.

Andi mafoto y'iki gitaramo, kanda hano.

MEDDY YAHAWE URWANDIKO N'ABANYESHURI, REBA VIDEO

REBA UKO MEDDY YAKIRIWE N'ICYO AVUGA KU BAGWA IGIHUMURE

REBA UDUKORYO TWA SEBURIKOKO NA MC BURYOHE

IREBERE UKO SEBURIKOKO YAKIRIWE N'IMBAGA

RIDERMAN YERETSWE URUKUNDO MU BURYO BUKOMEYE, REBA VIDEO

REBA HANO MEDDY NA RIDERMAN BARIRIMBANA WICECEKA


Amafoto + Video: Ashimwe Shane Constantin/ Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki6 years ago
    Meddy akora akazi ke nimbaraga zose . Ntawutamukunda
  • gerard6 years ago
    Meddy ararenze pe.





Inyarwanda BACKGROUND