RFL
Kigali

Meddy yasohoye indirimbo ‘Tunga’, impano idasanzwe ku banyarwanda ku bufatanye na Airtel-YUMVE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/09/2017 16:11
0


Nyuma y’imyaka 7 ataba mu Rwanda, Meddy yongeye gukorera indirimbo mu Rwanda, iyi ni ‘Tunga’ yakoze mu rwego rwo gufatanya na Airtel kugeza ku banyarwanda impano zidasanzwe zirimo moto ndetse n’imodoka.



Iyi ndirimbo iririmbye mu njyana iryoheye amatwi ikaba ikubwira uburyo ushobora gutsindira imwe muri izi mpano Airtel yageneye abanayrwanda, moto zo gutsindira ni 12 aho umunyamahirwe azajya atsindira imwe buri cyumweru ndetse hari n’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Avanza ushobora gutsindira ukanze gusa 1 ukohereza kuri 155 hanyuma ukaba umwe mu banyamahirwe bashobora gutsindira moto cyangwa imodoka washoye igiceri cy’ijana gusa.

KANDA HANO WUMVE 'TUNGA' YA MEDDY

Meddy kandi azazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu ahura n’abanyarwanda batandukanye ndetse arushaho kwishimana nabo kubera ibyiza Airtel ikomeza kugeza ku banyarwanda. Si ibyo gusa kandi mu minsi iri imbere ushobora kumva indirimbo yahuriwemo n’abahanzi 4 bakomeye mu Rwanda kandi bakunzwe, kubahuriza mu ndirimbo ni Airtel yabashije kubigeraho gusa, abo akaba ari King James, Meddy, Riderman ndetse na The Ben.

KANDA HANO WUMVE 'TUNGA' YA MEDDY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND