RFL
Kigali

Imbyino zihariye n’imyambarire ishitura byiganje mu mashusho y’indirimbo ‘Adi Top’ ya Meddy-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2018 9:06
6


Ngabo Medard Jirbet wamamaye nka Meddy yashyize umwihariko mu mashusho y’indirimbo ye nshya ‘Adi Top’ yiganjemo imbyino n’imyambarire idasanzwe y’abakobwa yifashishije mu gukina ubutumwa aririmba bugizwe n’iminota itatu n’amasegonda icyenda (3min 09’).



Meddy amaze iminsi mu bitaramo mu Bwongereza yakoreye mu mujyi wa London ndetse na Birmingham. Uyu musore usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari hashize iminsi ateguje abakunzi be amashusho y’iyi ndirimbo yamaze gushyira hanze 'Adi Top'.

Yagiye yerekana ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’abakobwa b’imyambarire idasanzwe yifashishije muri iyi ndirimbo, benshi bakavuga ko itinze gusohoka. Meddy yanditse kuri Facebook akangurira abantu bose kureba iyi ndirimbo, ashima by'umwihariko abantu bose bakoze akazi gakomeye kugira ngo iyi ndirimbo isohoke.

Image may contain: 5 people, text

Iyi foto ni yo Meddy yifashishije mu kwamamaza iyi ndirimbo ye yise 'Adi Top'

Aya mashusho (Video) y'iyi ndirimbo yagizwemo uruhare rukomeye na Lick Lick. Amajwi (Audio) yayo yatunganyijwe na Pastor P. Iyi ndirimbo ‘Adi Top’ yumvikana mu rurumi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza, iri mu mudiho wa kinyafurika.

REBA HANO 'ADI TOP' YA MEDDY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gigi5 years ago
    Nice Song by The way, ark ni ngufi!! 3min?????? Simbimenyereye pee, Ntegereje kuzareba ko izaca kuri Television y'igihugu, Hhhhh
  • Omar5 years ago
    Eeeeh ibyo uvuze nibyo wabona bamushinje kwica umuco bakahita banyuzaho diamond nabakobwa babunuje buri buri,indirimbo yo paster p yarayikoze pe,Audio ni sawa cyane,ariko videos si sawa rwose
  • Miss Colombe5 years ago
    Ariko mwabaye mute? Kwerekana ibibero byabaye crime ryali? Hari umukobwa mubona wambaye utikwije urimo?
  • 5 years ago
    Arrhheee yarengereye,ubuse iyi wayicuranga kuri tvR?reka reka vana ubutinganyi aho,arheee biteye iseseme kubona abakobwa bakorakorana arheee rwose ni umwanda.indirimbo ntacyo yaribaye nubwo amagambo ari zeru ariko amashusho yo ndabona abantu bari bacyeye ariko rwose ibyo gukorakoranaho by abo bakobwa ni umwanda ndabikubwiye,sinshobora no kongera kuyireba,arheeeee iseseme iranyishe.
  • Jojo5 years ago
    Wawuuuuuu indirimbo yibihe byose wawuuuuuuuuuuuu nunziza sana. Courage rata ahubwo twongere undi muzingo . Abanyeshyari biyahure bimene muri nyabarongo .
  • jo5 years ago
    buriya iyo aza kuba ari umukobwa umwe akanamukoraho uko ashaka ntiyari kuba nziza ra





Inyarwanda BACKGROUND