RFL
Kigali

Meddy yasabye abafana be kuzamwakiriza amandazi igihe azaba ageze i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/11/2018 12:57
1


Meddy ni izina rikomeye muri muzika y'u Rwanda. Mu minsi ishize byaramanyekanye ko ariwe uzaba yitabira igitaramo cya EAST AFRICAN PARTY kizabera mu mujyi wa Kigali. Mu buryo butunguranye uyu muhanzi yasabye abakunzi be kuzamwakiriza amandazi igihe azaba ageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali.



Ibi Meddy yabitangaje ubwo yari abonye inyandiko Inyarwanda.com twakoze ku rukuta rwa Instagram aha tukaba twibutsaga abakunzi ba muzika ko uyu muhanzi agiye kuza gutaramira i Kigali tubabaza uko biteguye kumwakira. Meddy ubwo yatangaga igitekerezo kuri iyi nyandiko yagize ati"Njye ndifuza ko banzanira amandazi kuri Airport (Ku kibuga cy'indege i Kanombe)."

Meddy umaze iminsi mu karere aho yaje gutaramira muri Kenya nyuma akerekeza muri Tanzania aho bivugwa ko yaba yakoranye indirimbo na Diamond kimwe na Sat B umuhanzi w'i Burundi, ategerejwe mu gitaramo azakorera mu mujyi wa Kigali cya  East African Party gisanzwe kiba buri mwaka abantu baha ikaze umwaka mushya arinako basezerera umwaka urangiye.

meddy

Meddy yasabye abakunzi be kuzamuzanira amandazi ku kibuga cy'indege

Mbere y'uko aza mu Rwanda, byitezwe ko Meddy azabanza gukorera igitaramo mu gihugu cy'u Burundi aho afite igitaramo tariki 29 Ukuboza 2018 iminsi micye mbere y'uko aza mu Rwanda. Kuri ubu Meddy ni umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakomeye mu Rwanda no mu karere akaba umuhanzi ufite indirimbo nshya yise Adi Top aheruka guha abakunzi be mu minsi ishize.

REBA HANO INDIRIMBO 'ADI TOP' MEDDY AHERUKA GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hatangimana Hassan 5 years ago
    Nisawa meddy welcome back home to sakwishimira kbs





Inyarwanda BACKGROUND