RFL
Kigali

Meddy Saleh wari uzwiho gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda yamaze guhagarika aka kazi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/06/2018 8:23
6


Meddy Saleh ni izina rinini mu muziki w’u Rwanda. Yakoze amashusho menshi y’indirimbo z’abahanzi yaba aba hano mu Rwanda ndetse n'abo mu karere, icyakora bitunguranye uyu mugabo yaje gutangaza ko yafashe icyemezo cyo guhagarika burundu kongera gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi.



Ni icyemezo Meddy Saleh yafashe agitangaza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aha akaba yatangiye ashimira abo bagiye bakorana ndetse anatangaza ko ‘Press It’ kompanyi yashinze yakoraga ibijyanye no gutunganya amashusho itazongera gukora ukundi ibijyanye n’amashusho y’indirimbo z’abahanzi. Meddy Saleh yagize ati:

Guhera ubu ndashaka kubamenyesha ko Press it film itazongera gukora amashusho y’indirimbo, ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima buri wese uwo Press it film yababaje, rimwe na rimwe ibintu bibaho bikitwa amafuti ya kompanyi n'ubwo atari yo yaba yabiteye gusa kwari ukwiga kwiza kandi kurarangiye.

Meddy Saleh wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye yagiye akora, yavuze ko bitari byoroshye gufata icyemezo nk'icyo yafashe, gusa ngo ni ko byagombaga kugenda. Yiseguye ku bahanzi baba barababajwe na Pres It, avuga ko bitatewe n'ubushake ahubwo ngo rimwe na rimwe byaterwaga n'urukundo rw'ibyo akora. Yatangaje ko nta cyuho kizagaragara mu bijyanye no gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi na cyane ko hari urubyiruko rwinshi rubifitemo impano. Yagize ati:

Ntibyari byoroshye kuri njye gufata icyemezo nk’iki ariko ngomba kubikora kubera ibihe bimwe na bimwe byari bigoye, ariko nanone ndasaba imbabazi abahanzi bose Press it yababaje ntabwo byari ku bushake ahubwo rimwe na rimwe byaterwaga n’urukundo rw’ibyo dukora ni yo mpamvu ibintu byabaga ariko kenshi bagashyira amakosa kuri Press it, urubyiruko rwinshi rwakora amashusho ya muzika kandi rufite impano rurahari hano hanze kandi ndabizi ko mubizi neza. Murakoze.

Meddy SalehUsibye kuba yarakoreye indirimbo abahanzi hafi ya bose bakomeye mu Rwanda, Meddy Saleh yanakoreye indirimbo abahanzi benshi bakomeye mu karere ka Afurika y'Uburengerazuba. Aha yari ari kumwe na Pallaso wari waje gufatira amashusho y'indirimbo ye mu Rwanda

Iki cyemezo gikomeye Meddy Saleh yagifashe mu gihe nyamara yari akomeje gushinjwa n’abahanzi gutindana imishinga yabo ndetse bamwe bakagaragaza ko bishoboka ko bahebye indirimbo zabo, umwe mu babanje kwigaragaza muri iki kibazo ni Spaxx uherutse kuvuga ko Meddy Saleh yamwiciye amashusho y’indirimbo ye yitwa ‘Wah Wiyah Go Do’, akanga kumuha amashusho y’indi ndirimbo yakoranye na Pallaso wo mu gihugu cya Uganda.

Usibye uyu ariko na Mani Martin yari uherutse gutangariza igitangazamakuru kimwe cyandikirwa hano mu Rwanda ko arambiwe kwishyuza Meddy Saleh amashusho y’indirimbo ye yafatanye na Eddy Kenzo. Mani Martin ahamya ko hashize hafi umwaka bafashe aya mashusho ariko buri gihe yabwira Meddy Saleh kuyamuha akamurerega kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kumureka akazibwiriza.

REBA HANO INDIRIMBO 'LOVE YOU' MEDDY SALEH YAKOREYE MARINA NA HARMONIZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    uyumutipe ndamukunda mana weeeee
  • Mc.matatajado5 years ago
    yeah Umugabo nyamugabo umubona mugufata icyemezo kigoye gufata gusa Abahanzi nyarwanda harikintu gikomeye bahobye peee harukuntu bakwizereragamo mugukora amashusho y'indirimbo zabo anyway nizereko Meddy yabitecyerejeho 7 atazamera nkabahanzi bavugako bavuye mumuziki bwacya bakagaru biriya mbifata as sugabo please.thank you inyarwanda kumakuru mutugezaho
  • 5 years ago
    Ubwose video zabahanzi yarafite atararangiza aribwitange abimfura abanze azirangize
  • Alba DesigB5 years ago
    Umusaza aba ari umusaza
  • pedrsomeone5 years ago
    Iyi ikintu kirimo inyungu itabangamye umuntu aragikomeza ubwo yabonye ahomba erega hari igihe mugirango umuntu arimo arasarura kandi mu byo azana nta nutrients zirimo,cyangwa ikindi ashaka kujya hanze kandi company ye ntawe abona yayisigira???
  • aline5 years ago
    alikodisi shaddyboo yarafite umugabo muiza ikibazo nukutanyurwa, iyoyihangana koko akubaka kubona yari numugabo wumunyabwenge urebakura





Inyarwanda BACKGROUND