RFL
Kigali

Meddy, King James na Masamba Intore bagiye guhurira mu gitaramo kizabera mu Bubiligi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/07/2018 16:41
0


Si kenshi abahanzi Meddy, King James na Intore Masamba bakunze guhurira mu bitaramo nyuma yaho Meddy yerekereje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu aba bahanzi bagiye guhurira mu gitaramo kizabera mu Bubiligi mu minsi mike iri imbere mu rwego rwo guhuza abanyarwanda bagasabana ndetse bakanibukiranya iby’umuco gakondo.



Iki gitaramo Meddy, Masamba na King James bagiye guhuriramo cyateguwe ku gitekerezo cyo guhuriza hamwe abanyarwanda baba muri diaspora bakishimana ariko nanone hakabaho kwibukiranya umuco w’abanyarwanda cyane ko abenshi baba hanze usanga batagira amahirwe yo kubona aho bibukiranya iby’umuco w’abanyarwanda ariko nanone bakagira n'amahirwe yo kongera kwibonera abahanzi b'abanyarwanda bakabataramira.

Usibye King James, Meddy ndetse na Masamba kizibirwa iki gitaramo, itorero ryitwa Irebero naryo zizacyitabira. Hazaba kandi hari aba Djs bakomeye nka Dj Chento uba mu Bwongereza mu mujyi wa Liverpool na Dj Princess Flor uba mu Bubiligi. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ama euros 30 na 25. Igitaramo kizaba tariki 3 Kanama 2018.

king james

Iki gitaramo kizabera mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles

Iki gitaramo kije nyuma y’ibindi bitaramo abari kugitegura bagiye bakora harimo ibiheruka kubera muri Mozambique na Zambia mu minsi ishize ahari hatumiwe abaririmbyi nka Impala, Intore Masamba, King James na Butera Knowless.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND