RFL
Kigali

Meddy ategerejwe mu gitaramo gikomeye agiye gukorera mu mujyi wa Bujumbura

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/09/2018 16:43
0


Meddy ni umwe mu bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda, uyu ukunzwe n'abatari bake yaba mu Rwanda ndetse no mu bihugu by'abaturanyi ni kenshi byavuzwe ko agiye gukorera igitaramo mu gihugu cy'Uburundi ariko bikarangira adataramiyeyo. Kuri ubu rero uyu muhanzi w'umunyarwanda ategerejwe mu gitaramo gikomeye agiye gukorera i Bujumbura.



Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko Meddy afite igitaramo gikomeye mu mpera z'ukwezi k'Ukuboza 2018 aho azaba ataramira abarundi tariki 29 Ukuboza 2018. Uyu muhanzi ukunzwe mu karere yaherukaga gukorera ibitaramo hano mu Rwanda mu mpera  z'umwaka wa 2017 ndetse no mu ntangiriro za 2018 aho yakoze ibitaramo bizenguruka u Rwanda.

meddy

Meddy ategerejwe i Burundi

Meddy ugiye gutaramira i Burundi azaba aherekejwe n'abahanzi bakomeye mu Burundi barimo Sat B usa n'uyoboye umuziki w'i Burundi muri iyi minsi. Meddy akunzwe cyane muri iyi kubera nyinshi mu ndirimbo yagiye akora zigakundwa ziyobowe na 'Slowly', Everthing yakoranye na Uncle Austin,Got It yakoranye na Safi Madiba ndetse na Lose Control aherutse gukorana na The Ben.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND