RFL
Kigali

MC Tino yahishuye ubukene nk’impamvu nyamukuru yo kuba atarongora-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/06/2018 10:52
3


Mc Tino, umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bamaze igihe mu muziki ndetse wigeze no kuba umu Mc ukomeye cyane hano mu Rwanda kuri ubu ni umuhanzi witandukanyije n’itsinda rya TBB yabarizwagamo. Magingo aya Mc Tino yabwiye Inyarwanda.com ko kuba atarongora abiterwa n’ubukene.



Mc Tino mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko kuri ubu afite umukunzi ariko batariyemeza kurushinga. Uyu muhanzi wanze gutangaza izina ry’umukunzi we yatangaje ko adashobora kwiyemeza kujya kurushinga nyamara abona nta bushobozi arabona bwo kuba yakubaka agafata neza umufasha we.

MC Tino

Mc Tino umuhanzi akaba n'umushyushyarugamba ukomeye mu Rwanda

Mc Tino wemera ko hari igihe ashyirwaho igitutu n'abandi yagize ati “Hari abo njya numva bambwira ngo Ally Soudy yaragutanze, Tom Close yaragutanze, Plaisir yaragutanze, ariko bakirengagiza ko mvuka navutse njyenyine…” Mc Tino yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru atarongora mu by’ukuri ari uko nta bushobozi afite.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MC TINO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Arko tino kweli ubwo urakennye? Uratubeshye kbs.
  • yves5 years ago
    Nkunda ko yiyoroshya ntaho wasanga tino avuga yiyemera wapi kbx
  • Smaille5 years ago
    Birakaze Pe





Inyarwanda BACKGROUND