RFL
Kigali

MC Tino yagiriye inama abamusimbuye ku kazi ko gushyushya abantu mu irushanwa rya PGGSS –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/07/2018 17:01
0


Mc Tino ni umwe mu bashyushyabitaramo bazwi kandi bakomeye hano mu Rwanda. Uyu musore wari warubatse izina mu mitima ya benshi mu bakunzi ba muzika mu minsi ishize yitabiriye igitaramo cya PGGSS8 cyabereye i Rubavu. Ubwo yari muri aka karere yabajijwe n’umunyamakuru uko abona abo yasimbuye bari kwitwara ni ko kubagira inama.



Mc Tino kuri ubu ufatwa nk’umuhanzi ku giti cye nyuma yo kuva mu itsinda yabarizwagamo rya TBB yabwiye Inyarwanda ko abashyushyarugamba bahari ‘Sylivie na Buryohe’ bari gukora akazi gakomeye ariko ikibura akaba ari ugushyiramo imbaraga ati” Abansimbuye baragerageza kuko ni bo bahari, inama nabagira icya mbere bakora neza ariko bitewe n'uko abafana baba bari kwinywera bisaba ko ukoresha imbaraga kugira ngo babashe kugukurikira iyo ubahaye imbaraga nabo baragukurikira gusa bakora akazi keza.”

MC Buryohe na Sylivie ni bo bayobora ibi bitaramo

Tubibutse ko Mc Tino ari umwe mu bakoze ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star nk'umushyushyarugamba, nyuma asimburwa na Mc Buryohe wujuje imyaka itatu akora ibi bitaramo ndetse na Mc Sylivie winjiye muri ibi bitaramo uyu mwaka wa 2018, icyakora bakaba bagaragaza imbaraga nyinshi muri ibi bitaramo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MC TINO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND