RFL
Kigali

MC Tino ugiye kuzuza amezi atatu avuye kuri Royal Fm yatuganirije kuri gahunda ze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/09/2018 19:19
1


Mc Tino ni umwe mu basore u Rwanda rufite bagiye bagaragaza ko bafite impano nyinshi. Uyu musore wamenyekanye cyane nk'umunyamakuru ku ma radiyo atandukanye hano mu Rwanda, yabaye n'umushyushyarugamba mu bitaramo binyuranye anaba umuhanzi wamenyekanye cyane ndetse muri iyi mirimo asigaye mu muziki gusa.



Uyu mugabo mu minsi ishize wakoreraga Radio ya Royal Fm, amezi abaye atatu ayivuyeho icyakora abakunzi be kuri radiyo bari bakomeje kwibaza aho Mc Tino ari kubarizwa. Ibi byatumye twifuza kumenya ibihugije uyu munyamakuru wamamaye cyane ku ma radiyo atandukanye. Mu kiganiro twagiranye Mc Tino icy'ingenzi yabwiye Inyarwanda.com ni uko nta radiyo n'imwe ari gukoraho.

Mc Tino aganira na Inyarwanda yagize ati" Urumva maze amezi atatu ntakora kuri radiyo nta n'ubwo ntekereza ibya radiyo yego mbonye ibyo nifuza nasubira mu kazi ariko kuri ubu imbaraga zanjye zose nazishyize mu muziki. Urabona kuva mu itsinda ukikorana bisaba imbaraga nyinshi cyane, ibi rero ni byo byambayeho ubu ndasabwa gukoresha imbaraga nyinshi ni yo mpamvu ibya radiyo ntabitekereza."

Mc Tino

Mc Tino ni umwe mu banyamakuru bagiye bagira abakunzi batari bake

Mc Tino muri iyi minsi ari gushyira ingufu mu muziki nk'uko yabidutangarije aha akaba arajwe ishinga no gukora nyinshi mu ndirimbo ndetse no kuzamamaza, nyuma yo kurangiza gukora indirimbo nyinshi uyu mugabo yabwiye umunyamakuru azahita atangira gukora ibitaramo byo kwiyegereza abakunzi be bityo rero ngo muri iyi minsi ibyo gukora itangazamakuru ntabwo bimuhangayikishije cyane ko yifuza kubanza kuzamura izina rye mu muziki.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MC TINO YISE 'MEDICATION'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jay5 years ago
    Acana namziki kijana tafuta kazizingine uko fake





Inyarwanda BACKGROUND