RFL
Kigali

Mc Tino atangiye 2018 ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘My Time’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/01/2018 11:12
0


MC Tino ni umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane nk’umuhanzi ubwo yarari mu itsinda rya TBB, nyuma yiuko batandukanye uyu akaba yarafashe iya mbere agatangira kwikorana ku giti cye aho magingo aya amaze gushyira hanze indirimbo ze eshanu zose zakozwe muri 2017, Mc Tino atangiye 2018 ashyira hanze amashusho y’indirimbo yaherukaga gukora.



Kuri ubu Mc Tino yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘My Time’ iyi ikaba indirimbo yakozwe na producer Papito, amashusho y’iyi ndirimbo akaba ari amashusho yafashwe akanatunganywa n’umusore ukizamuka mu gutunganya amashusho y’indirimbo yabahanzi gusa nanone ufite ubuhanga bwinshi mu byo akora.

mc tinoMC TINO

Mc Tino aganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko gahunda afite ari nyinshi zirimo gukora cyane nkuko yabigenje mu mwaka ushize wa 2017, ku ikubitioro akaba agomba gushyira hanze indirimbo yakoranye na Javada umuhanzi wo muri Jamaica baherutse gukorana indirimbo ariko itarajya hanze.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO YE NSHYA ‘MY TIME’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND