RFL
Kigali

MC TINO agiye kumurika Album ye ya mbere nyuma y'igihe gito avuye mu itsinda rya TBB

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/10/2018 9:04
0


Mu mwaka wa 2017 nibwo Mc Tino yatangaje yavuye mu itsinda rya TBB akaba agiye gutangira urugendo rwa muzika yikorana, iki ghe uyu muhanzi yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa bye, aha akaba yarahakoreye indirimbo zitari nke aha akaba yarahereye ku ndirimbo 'Mula' iyi ikaba ari indirimbo ya mbere yashyize hanze bwa mbere akiva muri iri tsinda.



MC Tino aha yahakoze indirimbo nyinshi nyuma ya Mula akora izindi zirimo; mama ritah,ibanga, my time,my lover,finest girl,njye nawe,medication na Umurima indirimbo uyu muhanzi yanitiriye Album ye ya mbere amaze kurangiza iriho indirimbo nyinshi zitarajya hanze nkuko uyu muhanzi yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com.

Atangaza ko agiye gushyira hanze album ye nshya 'Umurima' uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ko kuri ubu icyo yamaze kwemeza ari amatariki azamurikiraho iyi album akaba agishakisha aho izabera ndetse n'abahanzi bazamufasha azatangaza mu minsi iri imbere. Mc Tino akaba yatangaje ko iyi album ye ya mbere azayimurika tariki 8 Ukuboza 2018 nkuko yabibwiye Inyarwanda.com.

Mc Tino

MC Tino agiye gushyira hanze album ye nshya

MC Tino yashyize hanze iyi gahunda yo kumurika album ye ya mbere nyuma y'uko indirimbo ye yaherukaga gushyira hanze ari iyo yise 'Medication' arinayo iheruka ariko avuga ko hari izindi ndirimbo zizaba ziri kuri album ariko zitarajya hanze zizamenyekana kuri Album ye nshya azashyira hanze mu minsi ya vuba.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA MC TINO YAHERUKAGA GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND