RFL
Kigali

Umunyamakuru MC P yashyize hanze indirimbo yahurijemo abaraperi b'ibyamamare barenga icumi-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2018 9:45
0


MC P ni umunyamakuru wa Contact Fm wamenyekanye cyane mu kiganiro Route 66 gica kuri iyi radiyo. Magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo ihuriwemo n'abaraperi barenga icumi cyane ko iyi ari nayo njyana uyu munyamakuru akunze kwitaho mu biganiro bye ndetse akunze gutangaza ko ari umukunzi ukomeye w'iyi njyana.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Mc P uzwi cyane ku izina rya Wamamaye yatangaje ko iyi ndirimbo nshya yakoze ari iya gatatu amaze gukora mu icumi ashaka gukora zizajya kuri Mixtape ye nshya ashaka gushyira hanze. Yatangaje ariko kandi ko abanje gushyira hanze amajwi y'iyi ndirimbo ku buryo bigenze neza mu minsi iri imbere yahita ashyira hanze amashusho yayo cyane ko ubu ari cyo gikorwa akurikijeho.

mc pMC P Wamamaye 

Iyi ndirimbo ihuriwemo n'abahanzi bafite amazina aremereye cyane mu muziki nyarwanda nka Bull Dogg, Green P, P Fla, Bull Dogg, Diplomate, Pacson, Bac T, Khalfan, Fireman, Candy Moon ndetse na Neg G The General. Ni indirimbo bise 'Umuhanda KN 66' izina ry'ikiganiro uyu munyamakuru akora kuri Contact Fm.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO  'UMUHANDA KN 66' MC P YAHURIJEMO ABAHANZI BARENGA 10







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND