RFL
Kigali

Mc Nkurunziza Kate Gustave umunyamakuru wa Radio 10 mu byishimo by'imyaka itatu amaze arushinze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/11/2018 14:23
0


Mc Nkurunziza Kate Gustave ni umwe mu banyamakuru b'imyidagaduro mu Rwanda, yamamaye kubera ibiganiro binyuranye yagiye akora bigakundwa n'abatari bacye kuri ubu agiye kwizihiza isabukuru y'imyaka itatu arushinganye na Nyiransabimana Esther kuri ubu banafitanye umwana umwe.



Nyuma y’imyaka itandatu n’amezi atanu bakundana, MC Nkurunziza Kate Gustave na Nyiransabimana Esther basezeranye kubana akaramata mu muhango wabaye ari ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2015 mu Rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa 7 i Nyamirambo. Ubukwe bwa Kate Gustave ukorera Radio 10 bwatashywe na benshi mu banyamakuru bakorana na we, abahanzi, abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru, inshuti n’abavandimwe akomokamo.

Uyu munyamakuru wizihiza isabukuru y'imyaka itatu arushinze abinyujije ku rukuta rwe rwa Whatsapp yagize ati "Imyaka itatu y'ubukwe, warakoze rukundo ndagukunda mukunzi, kuva 2015-2018 namenye igisobanuro cy'urukundo." Aya magambo agaragaza urukundo Mc Kate Gustave akunda umufasha we bamaranye imyaka itatu babana mu nzu nk'umugore n'umugabo.

Kate Gustave

Mc Kate Gustave n'umuryango we

Uyu munyamakuru akaba n'umuyobozi wa gahunda zinyuranye zirimo ubukwe, ibitaramo n'ibindi binyuranye kuri ubu aracyakorera Radio10 aho amaze igihe kitari gito, akaba azwi cyane mu biganiro by'imyidagaduro bica kuri iyi radiyo birimo Overdrive show na 10 To Night.  

Kate Gustave

Nkurunziza Kate Gustave kuri Radio 10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND