Umunyamakuru Kamatali Murenzi [Mc Murenzi] yahamije isezerano rye n’umukunzi we Aline Rudakenga imbere y’Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 04 Kanama 2018. Ni umuhango witabiriwe n’inshuti, abavandimwe n’imiryango bakoraniye i Nyamata mu Karere ka Bugesera kuri Golden Tulip La Palisse Hotel.
MC Murenzi azwi na benshi binyuze mu biganiro yagiye akora kuri Contact Fm. Uyu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabanjirijwe no gusaba ndetse no gukwa mu birori byabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa New York, kuwa 05 Kanama 2017.
Nyuma yo gusaba no gukwa Kamatali Murenzi na Aline Rudakenga babyutse ku wa mbere tariki 7 Kanama 2017 bajya gusezerana imbere y’amategeko ya Leta.
Bahamije isezerano ryabo imbere y'Imana n'abantu
Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wabaye uyu munsi wabereye kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata, akaba ari Hotel ikunze kwakira ubukwe bwa benshi mu byamamare baba bakoreye mu Rwanda.
AMAFOTO:
Bagiye kubana nk'umugabo n'umugore byahawe umugisha n'Imana
MC murenzi warushinze
Albert Rudatsimburwa wa Contact FM
Inkumi zambariye umugeni
Umusore n'umugeni
Abambariye umusore
Bazabyare hungu na kobwa
Umugeni ku munsi w'amateka
Byari ibyishimo kuri bombi
Batuweho umugisha
TANGA IGITECYEREZO