RFL
Kigali

MC Kate Gustave n'umukunzi we Esther bageze kure urukundo bamaranyemo imyaka 5

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/07/2014 11:13
5


Umunyamakuru kuri Radio 10 akaba n’umushyushyarugamba Nkurunziza Gustave uzwi nka MC Kate Gustave amaranye imyaka itanu mu rukundo n’umukobwa witwa Nyiransabimana Esther, akaba ahamya ko ari umukobwa w’imico n’uburere byiza kandi yifuza ko bazabana nk’umugore n’umugabo.



MC Kate Gustave uzwi cyane mu makuru n’ibiganiro by’imyidagaduro kuri Radio 10, mu myaka itanu yose amaze akundana na Esther kuri uyu wagatandatu nibwo bagaragaye mu ruhame, aho bari bajyanye mu bukwe bw’umunyamakuru mugenzi we bakorana Kim Kizito, iyi ikaba ari intambwe igaragaza ko n’urukundo rwabo hari intera rumaze kugeraho.

kate

Kate Gustave na Esther bagaragaye bishimye cyane mu bukwe bwa Kim Kizito

Kate Gustave na Esther bagaragaye bishimye cyane mu bukwe bwa Kim Kizito

Mu kiganiro na Kate Gustave, yatangarije inyarwanda.com ko akunda uyu mukobwa cyane kandi nawe akaba amukunda, mu byo amukundira cyane hakaba harimo ko afite ubupfura n’uburere kandi akaba ari “Naturelle”, bivuga ko atajya yihindagura nk’uko bamwe mu bakobwa b’iki gihe bajya babigenza.

Kate Gustave amaze imyaka 5 akundana n'umukunzi we Esther

Kate Gustave amaze imyaka 5 akundana n'umukunzi we Esther

Kate Gustave ariko n’ubwo avuga ko bakundana kandi bakaba bifuza no kuzarushinga bakabana akaramata, anahamya ko kugeza ubu batari bapanga gahunda yo gutegura ubukwe ariko ko igihe nikigera bazabukora, cyane ko Esther akiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza bityo bakaba bifuza ko yabanza akigira imbere bakabona gutekereza ibyo kuba bashinga urugo.

Esther

Esther, umukunzi wa MC Kate Gustave bamaze imyaka 5 yose bakundana. Mu byo akundirwa harimo ubupfura

Esther, umukunzi wa MC Kate Gustave bamaze imyaka 5 yose bakundana. Mu byo akundirwa harimo ubupfura

Kate Gustave ati: “Ubukwe busaba kubanza ukabutegura, gusa ndabyifuza kuba nabana na Esther kandi nawe ndabizi ko abyifuza. Urukundo rwacu ni ukurushyira imbere y’Imana, mu gihe gikwiye tuzapanga ubukwe n’Imana izadufasha bizagenda neza, ariko ubu sinahita mvuga ngo ubukwe twamaze kumenya neza igihe cyabwo”.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umushya9 years ago
    numwana ufite uburere akomora kubabyeyi be rero kuko kubona umwana nkuyu nguyu wituriye mumujyi wa Kigali ahitwa mumurenge wa Gitega dore ko ari numudivantiste wumunsi wa Karindwi
  • 9 years ago
    Turakwemera
  • kibeho9 years ago
    kuki muhabwa ibitekerezo nti mubigeze kubaba kurikiye kandi biba ari inyamibwa mmwisubireho tubatubakurikiye cyane basaza
  • m ak9 years ago
    Kate na Ester nkababyeyi tubahaye umugisha kandi turabashyigikiye kandi turabakundaaaaaaaaaa
  • mm9 years ago
    kate courage kabsa umwana ntacyo abaye.. ahubwo mutegure na marriage vuba .. tubarinyuma........





Inyarwanda BACKGROUND