RFL
Kigali

MC Brian yasangiye n’abana bo ku muhanda mu kwizihiza isabukuru y'umwaka amaze akora umwuga w’ubu MC-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/11/2017 19:14
5


Uko iminsi igenda ishira ni nako mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko hagenda havuka impano zitandukanye. Umwe mu basore bakomeje kugaragaza impano zabo mu mwuga w’Ubushyushyarugamba (MC), Brian yizihije isabukuru y’umwaka umwe amaze akora uwo mwuga asangira ndetse anambika abana bo ku muhanda.



Iki ni igikorwa cyabaye tariki 5 Ugushyingo 2017 ubwo umusore ubusanzwe witwa Shema Brian ukora umwuga wo kuba MC yizihizaga isabukuru y’umwaka umwe amaze akora uwo mwuga maze afatanya n’inshuti n’abavandimwe be mu gikorwa cy’urukundo cyo gusangira ibyo kurya n’abana bo ku muhanda ndetse banagenera imyenda n’inkweto abo bana mu gikorwa bise 'MC Brian ThanksGiving'.

MC Brian

Abana basangiye ifunguro n'abitabiriye iki gikorwa

Ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na MC Brian tukamubaza impamvu yahisemo gukora iki gikorwa yagize ati “Mu gihe cy’umwaka wose maze ntangiye career nka MC Imana yangejeje kuri byinshi, nateye intambwe nyinshi kandi nziza. Nifuje gushimira Imana nsangira nsetse mfasha abana bo ku muhanda batishoboye. Kuko hari igihe uba uri nko mu modoka imvura igwa, ukanyura ku mwana wo ku muhanda udafite n’icyo yifubika, imbeho, inzara ari byose… Ni yo mpamvu nifatanyije n’inshuti n’abavandimwe banjye ndetse n’abandi bafite umutima w’urukundo tutegura igikorwa cyo gusangira ifunguro n’abana bo ku muhanda ndetse tunabagenera imyambaro.”

Cake

Inshuti za MC Brian zamutunguje Cake zimwifuriza isabukuru nziza amaze muri uyu mwuga

Muri iki gikorwa basangiye ndetse banambika abana 45 baturutse mu nce zitandukanye harimo; Remera, Kimironko, Nyabisindu, Nyabugogo na Nyamirambo. Aba bana bamwe muri bo batanze ubuhamya bw’uko babayeho ndetse n’ukuntu babangamirwa cyane n’ubuzima babayemo ndetse abenshi bifuza gusubira mu miryango. Mu kiganiro cyatanzwe na Gad, yashishikarije abana kuva mu muhanda no kureka kwijandika mu biyobyabwenge. Yagize ati;

Imyaka mike mufite, ibiyobyabwenge byabangiza kurushaho. N’iyo wahura n’umugiraneza akagufasha yagufasha ariko bikarangira ariko kugira neza kwa mbere ni mwe ubwanyu mugufiteho ububasha. Muve ku mihanda musubire mu miryango abayifite, abakuze mugerageze mushake icyo gukora kibateze imbere natwe tuzajya tubaba hafi muri barumuna bacu kandi turabakunda.

Abana bishimye

Abana bagiye ku byicungo n'ibindi bikinisho by'abana

Aba bana bishimye cyane, bagaragarizwa ko ari abana nk’abandi cyane ko ibi birori byabereye Kicukiro ahitwa Tedga’s haba ibikinisho by’abana. Bagiye mu byicungo barishima, bafatanya na MC Brian gukata umutsima w’isabukuru (Birthday Cake) ndetse abitabiriye iki gikorwa bagerageje kuganiriza bamwe muri abo bana babemerera gusubira mu miryango.

Cake cutting

MC Brian yakatanye Cake n'abana bo ku muhanda

MC Brian wari ufite ibyishimo bidasanzwe yasoje ashimira cyane muri aya magambo "By’umwihariko ndashimira cyane inshuti zanjye zose zamfashije gutegura kino gikorwa kikagenda neza kandi tukabasha guha aba bana ibyishimo. Imana yo mu ijuru ibahe imigisha kuko byibuze aba bana twabahaye kwiyumva ko ari barumuna bacu koko.”

MC Brian and Friends

 MC Brian na zimwe mu nshuti ze

AMAFOTO YARANZE IKI GIKORWA:

MC BRIAN

MC Brian ThanksGiving

MC Brian

Abana bishimiye gukoresha ibikinisho by'abana

MC BRIAN

MC Brian n'abana bishimye

MC Brian yishimanye cyane n'aba bana bo ku muhanda

BRIAn

Inshuti za Brian zaje kumushyigikira muri iki gikorwa

Brian yatunguwe n'inshuti ze

MC Brian yatunguwe bikomeye n'urukundo yagaragarijwe n'inshuti ze

Abana bishimye

MC Brian yashimiye inshuti ze

MC Brian yashimiye cyane inshuti ze anazisabira imigisha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Albert N6 years ago
    Byiza cane, NYAGASANI akomeze abagurire amarembo!!!
  • mugabo Hamim6 years ago
    Brian yagize neza gutekereza kuri bariya bana nano bavutse nkabandi kuba yasangiye nabo keisabukuru ye ni igikorwa kindashyikirwa yagezeho nawe imana imuhe imbaraga nimigisha muri career ya MC
  • bb6 years ago
    musore buriya aho Imana iri irakurebye kd irakwishimiye , ndahamya neza yuko nukomeza uwo mutima uzagera kure aho utatekerezaga , Be blessd nigga
  • Peace.6 years ago
    Igikorwa cyiza cyane , Imana ibahe umugisha mwinshi utagabanyije mu buzima bwa buri munsi.
  • 6 years ago
    Imana Iguhe imigisha myinshi Brian !turagukunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND