RFL
Kigali

M’Bilia yageze i Kigali yizihiwe ateguza uburyohe muri Kigali Jazz Junction-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2018 8:58
1


M’bilia Bel ufatwa nk’Umwamikazi w’injyana ya Rumba na Kizomba yaraye asesekaye ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe agaragaza akanyamuneza ku maso, ateguza uburyohe mu gitaramo gikomeye yitegura gukorera Serena Hotel ku wa 07 Ukuboza, 2018 muri Kigali Jazz Junction.



Mu kiganiro na INYARWANDA, yavuze ko hari hashize igihe atagera i Kigali ariko ko igihe ari iki, ati "Hari hashize igihe nagera i Kigali mu Rwanda, nakubeshye hashize imyaka myinshi. Nishimye kuba ngarutse hano. Nakiriye ubutumwa buva ku bafana banjye bambwira ko bantegereje mu gitaramo nzakora kuya 07 Ukuboza, 2018. Gahunda ni iyo, ubabwire ntibazabure n’abandi bose bakunda umuziki w’umwimerere,”

M’bilia Bel agiye gutaramira i Kigali mu Rwanda ku butumire bwa RG Consult isanzwe itegura ibitaramo by’uburyohe bya Kigali Jazz Junction. Saa saba z’ijoro ry’uyu wa mbere tariki 03 Ukuboza, 2018 nibwo M’Bilia Bel yasohotse mu kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali. Yavuze ko yiteguye gushimisha abakunzi mu gitaramo ageze kure imyiteguro yacyo.

M’bilia Bel uzwi ku Isi yose nk’umunyamuziki ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), azahurira ku rubyiniro n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi Neptunez Band ndetse n’Umunyarwanda Mike Kahiyura wuje ubuhanga mu gucuranga piano.

M'bilia Bel agiye gukorera igitaramo i Kigali.

Uyu muhanzikazi, indirimbo ye ‘Nakei Naïrobi ("El Alambre") yamushyize ku gasongero k’abanyamuziki bakomeye muri Afurika, ikundwa na benshi na n’ubu. Imaze kurebwa ku rubuga rwa Youtube inshuro zirenga miliyoni eshatu. Igizwe n’iminota icyenda n’amasegonda atanu (9min: 5’). Igaragaramo abagore b’inzobe ndetse na nyir'ubwite batigisa umubyimba ku nkombe z’ikiyaga.

M’bilia Bel yavutse ku wa 10 Mutarama 1959, yujuje imyaka 59 y’amavuko. Yavukiye mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yashakanye na Tabu Ley Rochereau. Ubuhanga bwe bwavumbuwe na Sam Manguana afatanyije na Tabu Ley Rochereau bamufashije kwigirira icyizere, gushyira imbaraga mu ijwi rya ‘soprano’ byamuhesheje kugera ku gasongero ku mugore w’umunyamuziki wubashywe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no muri Afurika nzima.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (Vip Tickets) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), ku meza y’abantu umunani (Vip Table 8) ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000 Frw). Imiryango izafungurwa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugorobo (18h:30’), igitaramo gitangire saa mbili z’ijoro (20h:00’).

Yakirwa ku kibuga cy'indege.

Itsinda ry'abacuranzi yitwaje.

Yavuze ko yiteguye gushimisha abanyarwanda.

KANDA HANO UREBE VIDEO M'BILIA BEL AGERA I KIGALI

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fredo5 years ago
    ndababaye kuba ntari mu rwanda ngo ndebe mbilia bel live





Inyarwanda BACKGROUND