RFL
Kigali

M’Bilia Bel yaserukanye ikamba mu gitaramo cy’ubudasa cyaranzwe n’imbyino zirangaza benshi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/12/2018 6:44
0


Umunyamuziki M’Bilia Bel yashimangiye ko ari umwamikazi w’injyana ya Rumba na Kizomba mu gitaramo cy’ubudasa yakoreye imbere y’abanyabirori, abayobozi, ibyamamare n’abandi mu ngeri zinyuranye bacyesheje mu ijoro ry’uyu wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu tariki 08 Ukuboza 2018.



M’Bilia Bel ufite inkomoko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni umusirimu ! aseruka imbere y’abakomeye n’aboroheje yitaye ku ruhu rwe n’imyambarire ye. Imyambarire ye iracyatanga ishusho yo mu myaka ya za 80’, imibyinire ye ntiyahindutse ; imbaraga ze ku rubyiniro zishimangirwa n’uburyo akaraga umubyimba mu bihe bitandukanye. 

Uyu mugore yataramiye mu ihema cya Camp Kigali mu gihe kigera ku masaha abiri. Yabanjirije muri Kigali Serana Hotel ari kumwe n’itsinda ry’abanyamuziki rya Neptunez Band, yaririmbiye abari bitabiriye inama yaberagamo mu buryo bwa ‘play back’ ari nayo mpamvu igitaramo cyo muri Camp Kigali cyatinze gutangira.  

Makumbi Sound ni yo yabanje ku rubyiniro, yacuranze umuziki guhera saa mbiri (20h :00’) ifunga saa tatu n’iminota icumi (21h:10').  Saa yine (22h :00’)  Umunyempano Mike Kayihura waririmbye anicurangira yahereye ku ndirimbo ‘Genda Rwanda uri nziza’ yayisoje akomerwa amashyi nawe ati "Murakoze cyane".  

Indirimbo yose uyu musore yaririmbaga yabanzaga gusobanura ibiyerekeyo agasaba abakunzi b’umuziki kumufasha kwizihirwa nayo. Mike yaririmbye afashwa byihariye n'itsinda ry'abanyamuziki Neptunez Band, uyu munsi ryari rigizwe n'umusore umwe ndetse n'abakobwa babiri n'abacuranzi bane. 


Ubwitabire bwari hejuru muri iki gitaramo.

Mike yavuye ku rubyiniro saa yine n'iminota 40' (22h :40’)  akorerwa mu ngata na Neptunez Band yinikije mu ndirimbo nka "Marry, did u know ?" y’itsinda Pentantox bakurikizaho "Merry Christmas" baririmbye mu majwi azamura ibizongamubiri bya muntu, bifuriza abantu kuzagira iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2108 batangira 2019 mu mahoro. Bati "Turabakunda cyane. Umwaka mushya muhire". Neptunez Band yavuye ku rubyiniro saa tanu n'iminota itanu (23h:05').

Ange Umulisa wahoze ari umugore wa Dj Pius [Bivugwa ko batandukanye mu kinyabupfura] ndetse na Remmy Lubega [Umuyobozi wa RG-Consult Inc ari nayo itegura Kigali Jazz Junction] bari abashyushyarugamba muri iki gitaramo babajije abitabiriye igitaramo niba biteguye kwakira ku rubyinuro M’Bilia Bel umaze imyaka 37 mu muziki, bati ‘twiteguye gukuba urukweto’.  

M'Bilia Bel yageze mu rwambariro saa tanu n'iminota 20 (23h:20') yinjiye anyura mu bafana akomerwa amashyi na benshi bamukunze kuva cyera na n’ubu mu ndirimbo ze ziganjemo imbyino zidasanzwe. Akandagiye ku rubyiniro yagize ati « Mu meze neza, ndabakunda ».

Uyu mugore yacurangiwe n’abagera kuri batanu n’inkumi ebyiri zamufashishije gususurutsa abitabiriye igitaramo. Indirimbo ya mbere yayiririmbye mu gice cy'abishyuye ibihumbi icumi (10 000 Frw) bose bahagurutse, mu myanya y'icyubahiro naho abari bicaye ni mbarwa.       

Imbere y’abanya-Kigali yakoreshaje imbaraga nyinshi, yaririmbye benshi bamuhagurukiye, ashimangira ko umuziki yawufashe umurizo. Asoje indirimbo ya mbere yagize ati "Imana ihe umugisha Congo, U Rwanda, Afurika, Asia n'ahandi...Ndabakunda, turakomeza gutarama gacye gacye, »

Yari yambaye ikanzu ndende y'umukara imufashe igaragaza imiterere ye, ikamba ku mutwe n'umusatsi w'umuhondo werurutse utendera mu mugongo. Yabyiniwe n'abakobwa bambaye udupira tw'umweru duciriye ku mukondo, sheneti munda, amapantalo y'umukara abafashe n'inkweto z'umukara zivangiyemo ibara ry'umweru.  

Saa tanu n’iminota 43’ (23h :43’) yagaragaje ko ari umunyabigwi ukomeye, atitaye ku myaka ye yatigishije ikibuno biratinda, yanyuzagamo agaharira umwanya abazi kubyina ubundi akajya mu bafana akicara ku kibero by’abagabo, akifotozanya na bo agasiga abahaye 'bizu'.

Saa Sita n’iminota 12' (00h :12’): Yafashe umwanya muto ajya mu rwambariro asoma ku mazi. Yaganiraga na bamwe mu bagize Neptunez Band. Yasize ku rubyiniro umwe mu baririmbyi be yazanye, aho mu rwambariro yagaragaza ko anyotewe no kugaruka ku rubyiniro agataramira abanya-Kigali.Saa sita n'iminota 19' (00h :19’) yinjiye ku rubyiniro abaza abafana niba yaririmba indirimbo ‘Nakei Nairobi’ yatumbagije ubwamamare bwe. Yavuze ko naririmba iyi ndirimbo biba ari umusozo w’iki gitaramo, nabo bati ‘turakomeza’.

Iyi ndirimbo yayiririmbye mu buryo bwumvikanisha umwimerere wayo. Saa Sita n’iminota mirongo 40' (00h :40’) yamanutse ku rubyiniro yicara ku ntebe atuje, igitaramo gisozwa uko. Muri iki gitaramo uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo nka : ‘C’est toi que J’aime’, ‘Eswi Yo wapi’, ‘Nakei Nairobi’ yagize umusezero, ‘Douceur’ n’izindi nyinshi zishimiwe n’abataramiye nawe.

AMAFOTO:


MC Ange Umulisa.

Neptunez Band.

Mike Kayihura.

M'Bilia Bel ku rubyiniro.

Cecile Kayirebwa ntibyari byoroshye kumufotora.

AMAFOTO: Kiza Emmanuel-INYARWANDA.COM

Andi mafoto kanda hano:

">REBA HANO UKO M'BILIA BEL YITWAYE KU RUBYINIRO

">

AMAFOTO: Kiza Emmanuel-INYARWANDA.COM

VIDEO: Eric Niyonkuru-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND