RFL
Kigali

Big Fizzo, Charly&Nina na DJ Pius bagiye gutaramira i Musanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/03/2017 15:00
0


Farious cyangwa Big Fizzo ni umuhanzi w’umurundi icyakora wibera ku mugabane w’Uburayi. Tariki 30 Mata 2017 uyu muhanzi azamurikira Album ye nshya yise ‘Fizology’ i Burundi, gusa mbere yo kugenda Fizzo agiye kubanza kuyumvisa abanyarwanda by’umwihariko ahereye i Musanze mu gitaramo agiye kuhakorera.



Iki gitaramo cya Big Fizzo kigiye kubera i Musanze giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017. Ni igitaramo kizabera mu kabyiniro kazwi nka Harmonica aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi bibiri (2000frw) na bitatu (3000frw) ku bantu babiri bazanye. Muri iki gitaramo Big Fizzo azaba aherekejwe n’abahanzi nka Charly na Nina ndetse na Dj Pius.

fario

Igitaramo Farious agiye gukorera i Musanze

Usibye iki gitaramo agiye gukorera i Musanze Farious umaze iminsi mu Rwanda ku bufatanye na Decent Entertainment imufasha bari gushaka uko yakora ibitaramo binyuranye no muri Kigali akabona kujya Bujumbura aho azakorera igitaramo tariki 30 Mata 2017 ahazwi nka LaCosta Beach nabwo akazaba ari kumwe n'aba bahanzi bazanafatanya i Musanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND