RFL
Kigali

Abakobwa bakinira ikipe y’igihugu y’amagare basangiye n’abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/02/2018 10:17
1


Kuri uyu wa Kane ubwo hakinwaga umunsi wa kabiri wa shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare mbere y'uko binjira ku munsi wa gatatu w’iuri rushanwa kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018, abakobwa bari mu ikipe y’igihugu y’amagare basangiye n’abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018.



Uku gusangira kwabaye mu rwego rwo gutera imbaraga aba bakobwa basiganwa ku magare hano mu Rwanda cyane ko ku munsi wa kabiri wa Shampiyona ya Afurika batari bahiriwe nk'uko imibare ibigaragaza mu cyiciro cy’abakobwa bakuze. Debesay Mossana yatwaye umudali wa Zahabu nyuma yo kuba kuri uyu wa Kabiri yari yaguye akajyanwa mu bitaro.

Uyu mukobwa yaje kwiruka ibilometero 18.6 mu gihe cy’isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 45 (1h04m45s), Ahma Selam (Ethiopia) yaje ku mwanya wa kabiri asigwa amasegonda 13 naho Gebru Eyeru Tesfoam (Ethiopia) yaje inyumaho umunota umwe n’amasegonda 25 (1’25”).

Mu cyiciro cy’abakobwa bakiri bato, Erythrea yongeye kuba arakaraha kajya he kuko Kidane Desiet yaje imbere akoresheje iminota 31’30” mu gihe Tsadkan Gebremedhn Kasahum na Hailu Zayid ba Ethiopia bamuje inyuma. Mu bakobwa batarengeje imyaka 23, Amha Selam (Ethiopia) ni we waje imbere ya Gebru Eyeru Tesfoam (Ethiopia) wabaye uwa kabiri naho Gebrehiwet Tigisti (Erythrea) aba uwa gatatu (3).

Uku gusangira kwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2018 kuri Hotel Golden Tulip i Nyamata aho aba bakobwa bombi bacumbitse. Abakobwa bakinira ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ni bo bageze mbere i Nyamata aho bari bari kwitegura shampiyona y’Afurika y’umupira w’Amagare iri kubera mu Rwanda. Abahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bamaze icyumweru mu mwiherero icyakora bari batarahura ngo baganire bashyigikirane.

Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Miss Rwanda 2018Aba bakobwa basangiye amafunguro ya nijoro baranaganira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dsp6 years ago
    uwambere muri ba miss afite imodoka ya 18M, naho uwa mbere mu magare...... hihihi ni danger urebye imbaraga buri ruhande rukoresha





Inyarwanda BACKGROUND