RFL
Kigali

Mbere yuko amurika album ye Big Fizzo uri mu Rwanda yashyize hanze indirimbo ye nshya –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/04/2017 15:09
1


Tariki 30 Mata 2017 umuhanzi w’umurundi Big Fizzo azaba amurika album ye nshya yise ‘Fizology’, ariko mbere yaho gato uyu muhanzi yabanje guha abafana be indirimbo nshya izaba iri no kuri Album, iyi ndirimbo Farious akaba yarayise ‘Urambabaza’.



Big Fizzo cyangwa Farious nkuko bakunze kumwita ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe habura iminsi mike ngo yerekeze i Burundi aho azakorera igitaramo cye cyo kumurika Album, igitaramo azakorera ahitwa La Costa Beach, tariki 30 Mata 2017 kwinjira muri iki gitaramo azafatanyamo na Dj Pius, Charly na Nina ndetse na Peace and Love bikaba ari amafaranga 3,000FBU mu myanya isanzwe na 10,000FBU mu myanya y’icyubahiro.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YA FARIOUS

farious

Big Fizzo arenda kujya gukorera igitaramo cyo kumurika Album i Burundi

Iyi ndirimbo nshya ya Big Fizzo yise ‘Urambabaza’ ikaba ari imwe mu ndirimbo zizaba zigize Album ye nshya ndetse akaba yabwiye umunyamakuru ko yayishyize hanze mu rwego rwo gukomeza gukumbuza abakunzi ba muzika ye Album ye nshya yise ‘Fizology’.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA FARIOUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kiki6 years ago
    Umusaza arabyumva ntashakisha





Inyarwanda BACKGROUND