Muri iyi minsi Ingabire Habibah ari mu myiteguro ya nyuma kugira ngo yitabire irushanwa rya Miss Supranational dore ko muri uku kwezi kwa Ugushyingo 2017 aribwo agomba guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Poland ahazabera iri rushanwa cyane ko yamaze no kubona ibyangombwa byose.
Mbere yuko ahaguruka mu Rwanda Ingabire Habibah yabanje gukora igikorwa cy’urukundo aho yasuye abarwayi mu bitaro bya CHUK ku Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2017 aho we n’inshuti ze basuye abarwayi muri ibi bitaro bakabashyira ibyo kurya n’ibindi bikoresho nkenerwa.
Ingabire Habibah Inyarwanda.com ko asanzwe akora igikorwa nk'icyi cyo gusura abarwayi kuko ngo aterwa agahinda no kubona hari abababaye bakeneye ibyo ashobora gutanga. Ingabire Habibah azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational2017 aho we na bagenzi be bazaba bavuye mu bihugu binyuranye bazahatanira ikamba rizatangirwa muri Poland mu Ukuboza 2017.
AMAFOTO:
Habibah mu byo yari yashyiriye abarwayi harimo n'imbuto
Mu bushobozi bwe Habibah Ingabire agerageza kugabanya abarwayi ibyo yabashyiriye
Kimwe mu bikorwa by'urukundo Habibah akoze mbere yo kuva mu Rwanda cyashimishije abarwayi yasuye
Bamwe mu nshuti za Ingabire Habibah bari bamuherekeje
TANGA IGITECYEREZO