RFL
Kigali

Mbere yo gutaramira abanyarwanda, Kidumu yabwiwe inkuru nziza y’uko yibarutse umwana wa 6

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/03/2015 5:25
2


Mbere y’uko ataramira abanyarwanda mu bitaramo 2 binyuranye, umuhanzi Kidumu yakiriye inkuru nziza y’uko umugore we yibarutse umwana wabo wa 6 w’umukobwa kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe I saa sita z’amanywa mu bitaro byo mu mujyi wa Nairobi muri Kenya. Kugeza ubu umwana na nyina bakaba bameze neza.



Ibi Kidumu yabimenye mbere gato y’uko akora igitaramo cya mbere cyabereye muri Serena Hotel ku munsi w’ejo ku wa gatanu. Uyu mwana aje akurikira abandi 5 umuhanzi Kidumu yabyaranye n’umugore we w’umunyakenyakazi witwa Francine.

a

Umwana wa 6 Kidumu yungutse

Abana ba Kidumu ni Afande, Crispin, Grace, Naomie na Ntalie. Kidumu n’umugore we basanzwe baba mu mujyi wa Nairobi, bakaba bateganya gusezerana imbere y’Imana mu minsi ya vuba.

a

Francine,umugore wa Kidumu

Kidumu

Kidumu yataramiye muri Serena ibinezaneza ari byose nyuma yo kubwirwa inkuru nziza

Nyuma y’igitaramo yakoreye ku munsi w’ejo muri Serena, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu, umuhanzi Kidumu afatanyije na Makanyaga ndetse na Danny Vumbi bataramira muri Kaizen Club ku Kabeza guhera I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frw kuri buri muntu.

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwera9 years ago
    Kidumu uri umuhanga ariko nawe nabagore banza mubyumva kimwe.lol nonese mwambwira uyu mugore uvugwa hano niwa mukunzi we yajyaga azana muri concert?nonese niwe bafitanye abo bana bose?inyarwanda murakabya gutanga amakuru atuzuye.mwisubireho.congrats kuri kidumu kibido kibuganiza turakwemera birenze igipimo
  • Ntamunoza9 years ago
    amakuru se ushaka ko bubuza ni ayahe?Umugore we bamuvuze n'abana bafitanye kereka niba ushak kumenya naho bahuriye





Inyarwanda BACKGROUND