RFL
Kigali

Mbere yo gusubira mu Bufaransa, Miss Shanel yerekanye intera ihambaye yateye mu muziki (Amafoto)

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:21/03/2016 10:46
2


Nirere Ruth wamamaye muri muzika nyarwanda nka Miss Shanel ariko akaba asigaye akoresha izina rya Nirere Shanel, yerekanye ubuhanga budasanzwe mu kuririmba, gucuranga no kwigisha muzika, mu gitaramo kiyogeye ijisho yakoreye muri Hoteli Serena ya Kigali kuri iki Cyumweru tariki 20 Werurwe.



Nyuma y’uko yari amaze iminsi ari mu Rwanda aho yitabiriye ibitaramo bitandukanye, kuri uyu wa Gatandatu Nirere Shanel yasigiye abanyarwanda agashinguracumu, abavungurira ku buhanga mu bya muzika yakuye mu ishuri ryigisha umuziki mu gihugu cy’u Bufaransa, igihugu asigaye anatuyemo we n’umugabo we Guillaume Favier.

shanel

shanel

Miss Shanel yaririmbye abakunzi ba muzika baranyurwa

Miss Shanel yaririmbye abakunzi ba muzika baranyurwa

Muri iki gitaramo cyari cyanitabiriwe n’umugabo we waje i Burayi, Nirere Shanel yataramiye abakunzi ba muzika bari bateraniye mu cyumba cya hoteli Serena, aririmba nyinshi mu ndirimbo ze zirimo izo hambere zagiye zikundwa cyane ndetse n’indirimbo nshya. Yafatanyaga n’itsinda ry’abahanzi yagiye yigisha iby’imiririmbire, ndetse n’umuhanzi Rick Password nawe uherutse kujya kwihugura ku bijyanye na muzika mu gihugu cy’u Bufaransa.

shanel

shanel

Nirere Shanel yafatanyaga n'itsinda ry'abahanzi yahuguye mu by'imiririmbire

Nirere Shanel yafatanyaga n'itsinda ry'abahanzi yahuguye mu by'imiririmbire

Uretse kuririmba mu muziki mwiza w’umwimerere, Nirere Shanel yanagaragaje ko azi gucuranga Piano, kimwe mu bishimangira ko yakuye impamba ikomeye mu ishuri rya muzika yizemo mu gihugu cy’u Bufaransa. Mu ndirimbo yaririmbye kandi, hari harimo indirimbo ye nshya yise “You Complete Me”, iyi ikaba ari indirimbo yaririmbiwe umugabo we Guillame Favier baherutse kubyarana imfura yabo.

shanel

Igitaramo cyari kitabiriwe n'abantu b'ingeri nyinshi zitandukanye

Igitaramo cyari kitabiriwe n'abantu b'ingeri nyinshi zitandukanye

shanel

shanel

Nyuma y'iki gitaramo kinogeye igisho, Nirere Shanel azahita asubirana mu Bufaransa n'umugabo we

Nyuma y'iki gitaramo kinogeye igisho, Nirere Shanel aritegura gusubirana mu Bufaransa n'umugabo we

Iki gitaramo cya Shanel cyari cyateguwe na Institut Francais, mu rwego rwo gusoza icyumweru cyahariwe abavuga ururimi rw’igifaransa mu Rwanda. Cyari kitabiriwe n’abantu benshi bo mu ngeri zitandukanye barimo na bimwe mu byamamare nyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Di8 years ago
    woww byiza cyane Shanel, courage...
  • soso8 years ago
    waooooo miss channel turagukunda gusa tujya tugukumbura.uzi kuririmba bikanshimisha





Inyarwanda BACKGROUND