RFL
Kigali

Mbere yo gusubira mu Budage, Charmant yashyize hanze ‘video’ y’indirimbo irwanya ivanguraruhu

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/08/2016 16:19
0


Charmant, umuhanzi ukizamuka, ukorera muzika ye mu Budage ariko akaba yari amaze ukwezi mu biruhuko i Kigali, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yakoze mu rwego rwo kurwanya ivanguraruhu rikorerwa abirabura.



Nyarwaya Charmant asanzwe aba mu Budage hamwe n’umuryango we. Ni musaza wa Barbara Teta, undi muhanzikazi na we ukizamuka. Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama nibwo baje mu Rwanda mu biruhuko.

Charmant yatangarije inyarwanda.com ko yishimiye ibiruhuko yagiriye ku ivuko ariko agashimishwa cyane n’uko abashije kubirangiza anakoze amashusho y’indirimbo ‘Je suis fiere d’etre noir’ irwanya ivanguraruhu rikorerwa abirabura.

Charmant aririmba injyana ya Hip Hop. Afite imyaka 20 y’amavuko. Charmant ashimira cyane nyina umubyara kuko ngo ariwe umufasha muri byose mu rwego rwo gushyigikira impano ye.

Charmant and Babo

Charmant na mushiki we Barbara Teta ku munsi w' isabukuru ye yizihirije mu Rwanda

Nubwo afatanya muzika n’amasomo, Charmant avuga ko atazacika intege mu gutanga ubutumwa burwanya ivangura. Kuba abasha kuririmba mu ndimi 4:Ikinyarwanda,Igifaransa, Icyongereza n’Ikidage, ahamya ko aribyo bizamufasha ko ubutumwa bwo mu bihangano bye buzajya bwumvwa n’umubare munini w’abatuye isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND