RFL
Kigali

Mbere yo gusimbuka, umuraperi Manamana yahisemo kubanza kwiha umwitangirizwa

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:7/10/2015 15:13
1


Manamana ni umuhanzi mu njyana ya Hip Hop. Kuri ubu ari kwitegura gushyira hanze album ya mbere ariko akabikora mu buryo bwo gusohora CD na DVD aho guhita akora album launch nkuko abandi bagenzi be basanzwe babigenza.



Manamana agiye gushyira hanze album yise’ Cacanya’ kugeza ubu 80% by’indirimbo zayo zikaba zimaze kurangira, ikazajya hanze mu kwezi k’Ukuboza 2015. Uretse CD y’indirimbo 16  azashyira hanze, Manamana anateganya kugeza kubakunzi bibihangano bye DVD iriho indirimbo 6 z’amashusho.

Uyu muhanzi yatangarije inyarwanda.com ko guhita akora igitaramo cyo kumurika album kandi yari amaze igihe cy’imyaka 4 adakora muzika atari ibintu byapfa kumworohera. Ati “ Nahisemo kurangiza album yanjye nkayishyira hanze ariko kuyimurika nkoze igitaramo byo nabanje kubyitondera, wenda nazabikora kuri album ya 2. Abandi barabikora ariko baba bamaze imyaka runaka bumvikana muri muzika ariko kubera gahunda y’amasomo , nsa nkaho namaze igihe abakunzi ba muzika batanyumva. Icy’ingenzi ni ukubaha ibihangano bakabyumva, ibitaramo ndateganya kubikora ariko ni nka tourne nzakora mu ntara z’u Rwanda.

Umuraperi Manamana

Manamana ateganya ko ibitaramo byo kumenyekanisha Album be yazabifatanya n’abahanzi bagiye bakorana zimwe mu ndirimbo ziri kuri ‘Cacanya’. Muri abo harimo Jay Polly, Fire Man, Umutare Gaby, Peace, Manzi na Ama G The Black. Kubwe ngo buri gitaramo azajya ategura mu bice binyuranye azajya ajyana nibura naba bahanzi hafi ya bose.

Album ‘Cacanya’ izaba ikubiyeho indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop ndetse niya gakondo. Manamana yatangiye muzika muri 2010, amenyekana ubwo yaririmbaga indirimbo nka ‘Dusakume’, ‘Amaburakindi’ yakoranye na Lick Lick, ‘Ndabaga’ yakoranye na Jay Polly ,…Muri 2011 yahise atangira amasomo y’icyiciro cya kabiri cya  Kaminuza . Nyuma yo kurangiza nibwo muri uyu mwaka yagarutse muri muzika.

Reba hano amashusho y’indirimbo nshya ya Manamana’ Uwo ndiwe’ 


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bertland8 years ago
    nibyiza kbs





Inyarwanda BACKGROUND