Umunyana Shanita witabiriye Miss University Africa na bagenzi be bahuriye mu busabane busoza umwiherero bari bamazemo ibyumweru bitatu bitegura ibirori byo gutora uwahize abandi. Muri ubu busabane hatanzwe ibihembo binyuranye gusa uhagarariye u Rwanda Umunyana Shanitah abasha kwegukanamo bitatu.
Irushanwa rya Miss University Africa rimaze ibyumweru bitatu ribera mu Mujyi wa Owerri muri Leta ya Imo iri mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria. Ku wa Kane tariki ya 29 Ugushyingo 2018, Umunyana na bagenzi be bawuhariye kwishimana, gusangira ngo kwitoza bwa nyuma bitegura ibirori biri bube kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ugushyingo muri Imo international Convention Centre.
Mbere y'uko haba ibirori bitangirwamo ikamba, Miss Umunyana Shanita yahawe ibihembo bitatu mu bihembo byatanzwe nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Yegukanye igihembo cy'umukobwa wahize abandi mu myitwarire agashimwa n'abategura irushanwa ari cyo bita "President's Choice Award", ahabwa igihembo cy'umukobwa wamuritse neza mu buryo bw'amashusho imigabo n'imigambi ndetse anarata igihugu cye ari cyo bita "Best Video Presentation Award" anegukana kandi igihembo cy'umukobwa uzi wakoze ibikorwa byiza mbere y'uko yitabira irushanwa "Best Social Work Award".
Umunyana Shanitahafite ibihembo yahawe
Abakobwa bahatanye ni abo mu bihugu 45 birimo Zimbabwe, Zambia, Uganda, Togo, Tanzania, Swaziland, Sudan, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo, Somalia, Sierra Leone, Seychelles, Senegal, Sao Tome, Nigeria, Niger, Namibia, Mozambique, Morocco, Mauritius, Mauritania, Mali, Malawi.
Harimo kandi abo mu bihugu bya Madagascar, Liberia, Lesotho, Kenya, Guinea, Guinea Bissau, Ghana, Gambia, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Ivory Cost, Congo Brazzaville, Gabon, RDC, Comoros, Chad, Central African Republic, Cape Verde, Cameroon, Burundi, Burkina Faso, Botswana, Benin, Angola, Algeria n’ibindi.
TANGA IGITECYEREZO