RFL
Kigali

Miss Umunyana Shanita yegukanye ibihembo bitatu bitangwa mu irushanwa Miss University Africa-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/11/2018 12:33
4


Umunyana Shanita witabiriye Miss University Africa na bagenzi be bahuriye mu busabane busoza umwiherero bari bamazemo ibyumweru bitatu bitegura ibirori byo gutora uwahize abandi. Muri ubu busabane hatanzwe ibihembo binyuranye gusa uhagarariye u Rwanda Umunyana Shanitah abasha kwegukanamo bitatu.



Irushanwa rya Miss University Africa rimaze ibyumweru bitatu ribera mu Mujyi wa Owerri muri Leta ya Imo iri mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria. Ku wa Kane tariki ya 29 Ugushyingo 2018, Umunyana na bagenzi be bawuhariye kwishimana, gusangira ngo kwitoza bwa nyuma bitegura ibirori biri bube kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ugushyingo muri Imo international Convention Centre.

Mbere y'uko haba ibirori bitangirwamo ikamba, Miss Umunyana Shanita yahawe ibihembo bitatu mu bihembo byatanzwe nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Yegukanye igihembo cy'umukobwa wahize abandi mu myitwarire agashimwa n'abategura irushanwa ari cyo bita "President's Choice Award", ahabwa igihembo cy'umukobwa wamuritse neza mu buryo bw'amashusho imigabo n'imigambi ndetse anarata igihugu cye ari cyo bita "Best Video Presentation Award" anegukana kandi igihembo cy'umukobwa uzi wakoze ibikorwa byiza mbere y'uko yitabira irushanwa "Best Social Work Award".

shanitah

Umunyana Shanitahafite ibihembo yahawe

Abakobwa bahatanye ni abo mu bihugu 45 birimo Zimbabwe, Zambia, Uganda, Togo, Tanzania, Swaziland, Sudan, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo, Somalia, Sierra Leone, Seychelles, Senegal, Sao Tome, Nigeria, Niger, Namibia, Mozambique, Morocco, Mauritius, Mauritania, Mali, Malawi.

Harimo kandi abo mu bihugu bya Madagascar, Liberia, Lesotho, Kenya, Guinea, Guinea Bissau, Ghana, Gambia, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Ivory Cost, Congo Brazzaville, Gabon, RDC, Comoros, Chad, Central African Republic, Cape Verde, Cameroon, Burundi, Burkina Faso, Botswana, Benin, Angola, Algeria n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire5 years ago
    Byiza cyane. Bonne chance no kuri uyu munsi
  • Vivi5 years ago
    Congratulations Shanitah and thanks at a lot for raising up again our flag!!!!
  • Alice5 years ago
    Nibyiza cyane komerezaho umukobwa wacu,ibendera ryacu rikomeze kuzamurwa Ku isi.
  • ANDY MADOU5 years ago
    uyu mwana ubundi yari kwegukana Miss Rwanda yazize amabonekerwa ya Rugagi , kuko iyo aza gutorwa andi marushwana yamiss yari kuhita ahagarara bakanjya basengera cg bakerekwa uzaba miss undi mwaka , ntababeshye dusubije amaso inyuma tugafata video ya miss rwanda final wasanga uyu Shanitah yarabikwiye ariko nyine Kata binyuramo reka tuvuge ko abantu bose bibeshya da! courage uzatsinda nahandi hatari ahaaaaaa, congs





Inyarwanda BACKGROUND