Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017 ni bwo Uwase Liliane yasezerwaho n’urungano rwamukoreye ibirori byo kumusezeraho bamugira inama ndetse banamwizeza kuzamusengera ngo agire urugo rwiza, ibirori byabaye mu ibanga rikomeye ku buryo byari bigoye ko hari amakuru yajya hanze bitavuye kuri ba nyirabyo.
Ibi birori ubusanzwe bikorerwa abakobwa benda kurushinga byanakorewe umukunzi wa Ama G dore ko habura iminsi mbarwa ngo ubukwe butahe dore ko ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 24 Ukuboza 2017 bivuze ko habura iminsi mike cyane ngo bakore ubukwe.
Urungano rwa Uwase Liliane rwamukoreye ibirori mu gihe amakuru Inyarwanda.com ifite ari uko Hakizimana Amani na Uwase Liliane baherutse gusezerana mu mategeko icyakora nabyo barabihisha bikomeye cyane ko batigeze bifuza ko amakuru y’ubukwe bwabo yajya hanze.
Ubukwe bwatashye
Amag The Black ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu mindsi yashize, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Ntaho Tuzajya, Ikiryabarezi, Uruhinja, twarayarangije, agakayi n’izindi nyinshi.
Umutsima bazaniye Liliane Uwase
Urungano rwa Uwase Liliane rwari rwaje kumusezeraho
TANGA IGITECYEREZO