RFL
Kigali

Mbere y’iminsi mike ngo ubukwe butahe, umukunzi wa Ama G The Black yasezeweho n’urungano –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/12/2017 11:35
2


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2017 ni bwo Uwase Liliane yasezerwaho n’urungano rwamukoreye ibirori byo kumusezeraho bamugira inama ndetse banamwizeza kuzamusengera ngo agire urugo rwiza, ibirori byabaye mu ibanga rikomeye ku buryo byari bigoye ko hari amakuru yajya hanze bitavuye kuri ba nyirabyo.



Ibi birori ubusanzwe bikorerwa abakobwa benda kurushinga byanakorewe umukunzi wa Ama G dore ko habura iminsi mbarwa ngo ubukwe butahe dore ko ubukwe bwabo buteganyijwe tariki 24 Ukuboza 2017 bivuze ko habura iminsi mike cyane ngo bakore ubukwe.

Urungano rwa Uwase Liliane rwamukoreye ibirori mu gihe amakuru Inyarwanda.com ifite ari uko Hakizimana Amani na Uwase Liliane baherutse gusezerana mu mategeko icyakora nabyo barabihisha bikomeye cyane ko batigeze bifuza ko amakuru y’ubukwe bwabo yajya hanze.

AMAG THE BLACKUbukwe bwatashye

Amag The Black ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane mu mindsi yashize, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Ntaho Tuzajya, Ikiryabarezi, Uruhinja, twarayarangije, agakayi n’izindi nyinshi.

Ama G The BlackAma G The Black

Umutsima bazaniye Liliane Uwase

Ama G The BlackAma G The BlackAma G The Black

Urungano rwa Uwase Liliane rwari rwaje kumusezeraho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shami6 years ago
    Sinzi nimba ari ugusaza amaso yange akaba asigaye ambeshya ariko ndabona ari icyomanzi uwo mugeni wa amag.ntabunyarwandakazi afite arasa nkuwiberaga kumuhanda rwose
  • 6 years ago
    nta nshuti ziraha hhhahaha mbega gift urambabaje pe





Inyarwanda BACKGROUND