RFL
Kigali

Mbabazi Phionah yasohoye indirimbo nshya ‘Ni wowe’ ahita atangaza ingamba nshya yihaye muri muzika-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2018 9:27
0


Mbabazi Phionah ni umwe mu bahanzikazi b'abanyarwanda bizwi ko bazi neza kuririmba, uyu wagiye ukora indirimbo benshi badatinya guhamya ubwiza bwazo gusa nanone ni umwe mu batarigeze bagira amahirwe yo kwamamara cyane mu ruhando rwa muzika ya hano mu Rwanda, icyakora kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze gutangaza ko yongeye guhagurukira ibya muzika.



Ibi Mbabazi Phionah yabitangarije Inyarwanda nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ni wowe’ ikaba indirimbo ya mbere ashyize hanze muri 2018. Iyi ndirimbo ayishyize hanze mu gihe atangaza ko yari amaze igihe yitegereza imigendekere y’umuziki w’u Rwanda akareba niba koko yapfumuriramo akaza mu ruhando rw’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

mbabazi phionahMbabazi Phionah

Mbabazi Phionah avuga ko ku bwe atari we wafashe icyemezo cyo kudashyira imbaraga mu muziki ndetse ariko ngo ntanuwo yatunga agatoki ahubwo ku bwe ngo igihe cyiza yari yihaye kugira ngo abashe kwitegereza neza uko uruganda rwa muzika rumeze, kuri ubu rero Mbabazo Phionah atangaza ko yamaze gufata icyemezo cyo gushyira ingufu muri muzika kandi yizeye ko Imana nimufasha buri munyarwanda azabasha kubona ko yagarutse muri muzika.

Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya ya Mbabazi Phionah yatangaje ko bidatinze agomba guhita ashyira hanze amashusho yayo cyane ko imirimo yo gufata amashusho yayo yarangiye igisigaye ari uko bari kuyatunganya.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'NI WOWE' YA MBABAZI PHIONAH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND