RFL
Kigali

Mbabazi Phionah yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ni wowe’ yari yasubitse kubera kujya gushyingura Mowzey Radio-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/02/2018 15:50
0


Ku wa Gatanu w’icyumweru turangije nibwo Mbabazi Phionah yagombaga gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Niwowe’, ibi siko byamugendekeye cyane ko kuri uwo munsi yari mu gahinda gakomeye ko kubura umwe mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba Mowzey Radio, icyakora nyuma yo kuva Uganda gushyingura ubu yashyize han



Mbabazi Phionah ni umwe mu bahanzikazi b'abanyarwanda bizwi ko bazi neza kuririmba, uyu wagiye ukora indirimbo benshi badatinya guhamya ubwiza bwazo gusa nanone ni umwe mu batarigeze bagira amahirwe yo kwamamara cyane mu ruhando rwa muzika ya hano mu Rwanda, icyakora kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze gutangaza ko yongeye guhagurukira ibya muzika.

Ibi Mbabazi Phionah yabitangarije Inyarwanda mu minsi ishize nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ni wowe’ ikaba indirimbo ya mbere ashyize hanze muri 2018. Iyi ndirimbo ayishyize hanze mu gihe atangaza ko yari amaze igihe yitegereza imigendekere y’umuziki w’u Rwanda akareba niba koko yapfumuriramo akaza mu ruhando rw’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda.

phionah mbabaziPhionah Mbabazi ni umwe mu bari bagiye Kampala gushyingura Mowzey Radio

Mbabazi Phionah avuga ko ku bwe atari we wafashe icyemezo cyo kudashyira imbaraga mu muziki ndetse ariko ngo ntanuwo yatunga agatoki ahubwo ku bwe ngo igihe cyiza yari yihaye kugira ngo abashe kwitegereza neza uko uruganda rwa muzika rumeze, kuri ubu rero Mbabazo Phionah atangaza ko yamaze gufata icyemezo cyo gushyira ingufu muri muzika kandi yizeye ko Imana nimufasha buri munyarwanda azabasha kubona ko yagarutse muri muzika.

Phionah Mbabazi nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho yayo  yafashwe akanatunganywa na Bob Chris.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO YA MBABAZI PHIONAH ‘NIWOWE’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND