RFL
Kigali

Mbabazi Phionah wagiriye imvune mu itorero ry’igihugu ry’abahanzi amerewe gute?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/09/2016 16:57
1


Umuhanzikazi Mbabazi Phionah wari wagiye mu itorero ry’igihugu ry’abahanzi icyiciro cyaryo cya kabiri, yagiriyeyo ingorane agira imvune y’ikirenge habura amasaha make ngo iri torero rirangire, kuri ubu ntawabura kwibaza uko uyu mukobwa wigeze no guhagarira u Rwanda muri Tusker Project Fame amerewe.



Tuganira na Phionah twatangiye dushaka kumenya uko yavunitse, maze mu ijwi rye Mbabazi Phionah abwira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yagize iyi mvune ubwo bari bari gukora umukoro mu itorero babasabye gushaka ahantu akabindi, ubwo uyu mukobwa yari arabutswe umuntu ugafite yahise yiruka ashaka kukamusaba icyo gihe yahise anyerera  aravunika.

 

mbaba phionahMbabazi Phionah ni umwe mu bahanzi bahoraga bishimye mu itorero ry'igihugu

Aha yagize ati” Nirutse ngiye kukamusaba, buri buke ngo turangize itorero, naje kunyerera ndavunika, abaganga banyitayeho baramfasha gusa kuko nagombaga kuva mu itorero ngataha byansabye ko ntaha ndwaye, birumvikana byari bigoye kugenda ncumbagira ariko nagombaga kubikora kandi nageze mu rugo amahoro”

mbabazi phionahKu munsi wa nyuma w'itorero ry'igihugu ry'abahanzi Mbabazi Phionah ikirenge cye cyari kiziritse gutya

Mbabazi Phionah yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza magingo aya ari koroherwa ndetse ko yatangiye no gukoresha ikirenge cye ngo kimenyere kugenda bityo mu minsi ya vuba akaza kuba yongeye kugenda neza, uyu muhanzikazi yatangaje ko nakira hari ibikorwa bya muzika agomba gutangira gukurikirana ku buryo vuba cyane azongera kumvikana mu ruhando rwa  muzika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amb. Alphonse7 years ago
    Ndamukunda! nizeye neza ko azakira!





Inyarwanda BACKGROUND