RFL
Kigali

Mbabazi Fionah na Uncle Austin basubitse gushyira hanze indirimbo mu rwego rwo guha icyubahiro Mwzey Radio

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/02/2018 12:22
0


Urupfu rwa Mowzey Radio ni inkuru yababaje bikomeye abahanzi bo ku mugabane wa Afurika kimwe n'abakurikiranira muzika hafi. Iyi nkuru kandi yashegeshe bikomeye n'abahanzi ba hano mu Rwanda by'umwihariko abakoranye na Radio. Ni inkuru itari nziza yanatumye bamwe basububika bimwe mu bikorwa bya muzika bari bafite.



Mbabazi Phionah wagombaga gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ni wowe’, kuri ubu yahamirije Inyarwanda.com ko nyuma yuko Radio wo mu itsinda rya GoodLyfe yitabye Imana, yahise asubika ishyirwa hanze ry’amashusho y'indirimbo ye cyane ko ari mu myiteguro yo kujya gushyingura uyu muhanzi wo muri Uganda wari ufite izina rikomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Abajijwe n’umunyamakuru uko yari aziranye na Radio, Mbabazi Phionah yatangaje ko bari inshuti zamenyanye binyuze kuri mubyara we w’umuhanzikazi uba muri Uganda witwa ‘Little’ Tammy wari inshuti y’akadasohoka ya Radio. Akomeza avuga ko ‘Little’ Tammy ari we watumye Mbabazi Phionah amenyana na Radio baba inshuti zisanzwe mu buzima cyane ko yanamugiraga inama nyinshi mu bijyanye n’ubuhanzi kimwe n'uko yazigiraga uyu mubyara wa Phionah uririmba muri Uganda ari nawe wari inshuti ikomeye ya Radio.

radio

Radio yatabarutse kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018

Kuba rero Mbabazi Phionah ari kwitegura kujya muri Uganda gushyingura Radio ni byo byatumye asubika gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Ni wowe’ cyane ko yari yijeje abakunzi be ko azayishyira hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2018, akaba yamaze kwimurira iyi gahunda yo gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo mu cyumweru gitaha igihe azaba avuye i Kampala gushyingura nyakwigendera Radio.

Si Mbabazi Phionah gusa wasubitse gushyira hanze indirimbo kubera agahinda n’umubabaro yatewe n’urupfu rwa Radio ahubwo na Uncle Austin yamaze gusubika ishyirwa hanze ry’indirimbo ye yari amaze iminsi yamamaza ko agiye gushyira hanze yitwa ‘Najyayo’ iyi akaba yagombaga kuyishyira hanze kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 ariko ikaza kugongana n’inkuru y’incamugongo ko Radio yitabye Imana bityo ngo yahise abisubika.

Uncle Austin na Radio baziranye kuva mu bwana cyane ko baniganye amashuri yisumbuye ndetse kenshi iyo uyu muhanzi yazaga mu Rwanda yakundaga guhura na Uncle Austin, uru rupfu rutunguranye rero nirwo rutumye uyu muhanzi asubika gushyira hanze indirimbo ye nshya cyane ko ari mu myiteguro yo kujya gushyingura Radio wahoze ari inshuti ye ndetse akaba umuhanzi mugenzi we. Si aba banyarwanda gusa basubitse ibikorwa bya muzika kubera urupfu rwa Radio kuko no muri Uganda abahanzi barimo Spice Diana, Fille na Bebe Cool bamaze gutangaza ko ibitaramo bari bafite mu mpera z’iki cyumweru batakibikoze kuko bigomba kwimurirwa mu gihe kiri imbere nyuma yo gushyingura Radio.

REBA HANO INDIRIMBO 'EVERYTHING' UNCLE AUSTIN YAHERUKAGA GUSHYIRA HANZE

 

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NIWOWE' YA MBABAZI PHIONAH 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND